Raporo y’impuguke za LONI kuri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo irashinja igisirikare cy’u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 mu ntambara zihanganyemo n’igisirikare cya Kongo mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Izo mpuguke zivuga ko hari ibihamya ndashidikanywaho ko u Rwanda rwoherereza izo nyeshyamba abasirikare n’ibikoresho byo kwifashisha ku rugamba.
Ni raporo ndende y’amapaji 21 ndetse n’imigereka yayo. Iragaruka ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo aho ivuga ko ibintu byarushijeho kuba bibi cyane cyane mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituli.
Muri Kivu ya Ruguru, iri tsinda ry’impuguke rivuga ko imirwano yarushijeho gukaza umurego hagati y’igisirikare cya leta – FARDC n’umutwe wa M23, aho izi nyeshyamba zarushijeho kwagurira mu mpande zose uturere zigenzura.
Ku bijyanye n’aho uyu mutwe ukura amikoro n’ibikoresho, raporo ivuga ko uretse amahoro yishyuzwa abambukira ku mipaka M23 igenzura irimo n’uwa Bunagana, izi nyeshyamba zinaka abaturage b’aho zigaruriye imisoro. Iyo ngo ni ishingiye ku bworozi, aho inka imwe isoreshwa amadolari 7 y’Amerika, naho umuturage ushaka kujya guhinga mu isambuye akishyuzwa amadolari 3 y’Amerika.
Kuri ibyo, nk’uko iri tsinda ry’impuguke ribitangaza, hiyongeraho ubufasha mu basirikare n’ibikoresho M23 ihabwa n’igihugu gituranyi cy’u Rwanda. Muri raporo yazo, izi mpuguke zivuga ko kuva hagati mu mu kwezi kwa 6, abarwanyi ba M23 batangiye kugaragara mu myambaro mishya, ndetse bafite intwaro ziremereye zitandukanye n’izo uwo mutwe wahoranye.
Isesengura ryakorewe kuri izo ntwaro n’ibyo bikoresho byabonekaga ahabaga habereye imirwano mu turere M23 yabaga igenzura, izo mpuguke zivuga ko rigaragaza ko byinshi byakozwe muw’2014 na 2019. Ibyo bigasobanura ko M23 yaba iherutse kugura ibyo bikoresho vuba nyuma y’intambara y’uwo mutwe iheruka yo kuva muw’2012 kugeza muw’2013. Cyangwa se ibyo bikoresho bikaba ari iby’igisirikare kindi gifasha M23.
Raporo y’izi mpuguke kandi ivuga ko amashusho yafashwe n’utudege tutagira abapilote, yemeza uburyo intwaro ziremereye, imbunda n’amasasu byambutswa imipaka. Raporo ikibutsa ko M23 igenzura ibice byagutse by’imipaka Kongo ihana n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, ibyagiye byorohereza izo nyeshyamba kwinjiza ibikoresho, no gushaka abarwanyi bashya baturutse hakurya y’imipaka.
Ku ruhare rw’igihugu cy’u Rwanda muri iyi ntambara, iri tsinda rivuga ko ryabonye ibihamya bifatika by’ibikorwa bya gisirikare byakozwe n’abasirikare b’u Rwanda muri teritwari ya Rutsuhuru hagati y’ukwa Cumi na kumwe kw’2021 n’ukwa Cumi kw’2022.
Izi mpuguke zikavuga ko kuva mu kwa Mbere k’uyu mwaka wa 2022, abasirikare bagera kuri 5 b’igisirikare cy’u Rwanda – RDF bafatiwe ku butaka bwa Kongo.
Abatangabuhamya babyiboneye, abarwanyi ba M23 bafatiwe ku rugamba cyangwa bishyikirije abo bahanganye, abagize igisirikare cya Kongo, abo mu miryango ya sosiyete sivile mu biganiro bagiye bagirana n’iritsinda bemeje ko babonye abasirikare b’u Rwanda ku butaka bwa Kongo.
Abo, nk’uko iri tsinda ribivuga, baribwiye ko abasirikare b’u Rwanda babaga rimwe na rimwe bagenda ku mirongo, nyuma yo kwinjira muri Kongo bavuye mu Rwanda. Izi mpuguke zivuga ko nazo ubwazo zashoboye kwigenzurira bimwe mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu burasirazuba bwa Kongo.
Abarwanyi 10 ba M23 bafatiwe ku rugamba babwiye iri tsinda ko ingabo z’u Rwanda zishinga ibirindiro byo gutanga ubufasha hafi y’aho abarwanyi ba M23 baba barwanira ku rugamba. Ingabo z’u Rwanda, izi mpuguke za LONI zivuga ko zagiye zifatanya kenshi na M23 haba mu kugaba ibitero ku ngabo za leta ya Kongo –FARDC, cyangwa mu gusubiza inyuma ibyo izo nyeshyamba zagabweho.
Iri tsinda rikavuga ko rifite amashusho yafatiwe mu kirere yerekana abasirikare b’u Rwanda bari mu biturage bitandukanye, mu duce two ku mipaka, no mu birindiro bya M23 mu burasirazuba bwa Kongo.
Uretse gufatikanya na M23 mu mirwano ihanganyemo n’igisirikare cya Kongo, iri tsinda ry’impuguke rivuga ko abasirikare b’u Rwanda, hari bimwe mu bitero bagiye bagaba ubwabo batari kumwe n’izo nyeshyamba.
Ibyo, izi mpuguke zivuga ko birimo ibyo RDF yagabye ku birindiro by’inyeshyamba za FDLR mu kwezi kwa Gatanu n’ukwa Gatandatu muri uyu mwaka. Iyi raporo kandi inavuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyagiye giha M23 abasirikare benshi, nk’iyo izi nyeshyamba zabaga zitegura kugaba ibitero ku mijyi minini.
Leta y’u Rwanda ihakana gufasha izi nyeshyamba za M23 ikavuga ko ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo bishingiye ku kunanirwa kw’inzego z’ubutegetsi za Kongo. U Rwanda kandi rushinja leta ya Kongo gukorana n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bwarwo, ibyo Kongo nayo ihakana.
Umva ino nkuru mu majwi ya Themistocles Mutijima yasomye raporo ya LONI ku Rwanda.
Facebook Forum