Uko wahagera

Amerika n'u Rwanda Bikomeje Kutavuga Rumwe Ku Kibazo cy'Intambara Muri Kongo


Prezida Paul Kagame w'u Rwanda yakira ministiri Antony Blinken
Prezida Paul Kagame w'u Rwanda yakira ministiri Antony Blinken

Minisitri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Antony Blinken kuri iki Cyumweru yongeye gusaba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda guhagarika inkunga igihugu cye giha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo.

Itangazo dukesha ibiro bya ministiri Blinken rivuga ko we na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo.

Ministiri Blinken yasabye u Rwanda kubahiriza amasezerano yasinyiwe I Luanda arimo guhagarika inkunga u Rwanda ruha M23.

U Rwanda ariko ruvuga ko nubwo ibiganiro byagenze neza, ikibazo batacyumva kimwe. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta avuga ko kuba umuryango mpuzamahanga utumva neza ikibazo, bituma kirushaho kuba insobe.

Minisitiri Biruta yagize ati: “M23 ntikwiye kuringanizwa n’u Rwanda.” Yongeraho ko atari ikibazo u Rwanda rugomba gukemura.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:13 0:00

Minisitiri Biruta akomeza agira ati: “Impungenge k’umutekano w’u Rwanda zigomba kutirengagizwa, ati igihe bamwe bazumva bitabareba, u Rwanda rurawubungabunga kandi ruzakomeza kuwubungabunga”.

Mu gihe Kongo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, u Rwanda narwo rushinja icyo gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG