Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akaba akuriye ikigo cya Rwanda Inspiration Back Up cyateguraga amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.
Yaburanaga mu ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Iburanisha ryabaye mu muhezo ariko Ishimwe n’umwunganira mu mategeko, Me Nyembo Emeline, basabye umucamanza ko urubanza rwaburanishirizwa mu ruhame ndetse rukazanasomerwa mu ruhame nk’uko rwabisabye mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi yakurikiranye uko byagenze ategura inkuru mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.
Facebook Forum