Uko wahagera

ONU Isaba Ukraine n'Uburusiya Kugana Inzira y'Ibiganiro


Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guteress
Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guteress

Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye Antonio Guterres yavuze ko intambara muri Ukraine itazagira uyutsinda kandi ko idateze kurangira vuba. Yasabye impande zihanganye kugana inzira y'ibiganiro kugira ngo imirwano ihagarare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye, Guterres yavuze ko ingaruka zihari zatewe n’intambara muri Ukraine zihagije kugira ngo impande zombi zigane intebe y’ibiganiro.

Yagize ati “Hari byinshi bituma haba ibiganiro byihutirwa kugira ngo imirwano ihagarare.” Nta byinshi yigeze avuga ku mitegurire y’ibyo biganiro n’abashobora kuba abahuza muri byo.

Kugeza ubu Turukiya na Isirayeri ni ibyo bihugu bimaze kugaragaza ubushake bwo guhuza Uburusiya na Ukraine. Guterres wakomeje kwirinda kugira byinshi avuga kuri iyi ntambara, yavuze ko abanya-Ukraine babayeho nabi cyane kuva ubutegetsi bw’Uburusiya butagiye kugaba ibitero ku gihugu cyabo.

Yanenze ibitero byibasira abasivili, ibitaro, amashuli n’amazu acumbikiye abantu bahunze ingo zabo. Yavuze ko ibyo bitero bimaze gutuma abantu hafi miliyoni 10 bata ingo zabo abandi bagahunga igihugu. Guterres yongeyeho ko gukomeza iyi ntambara bidakenewe, asaba ko ihita ihagarara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG