Uko wahagera

Amerika Yafashe Ibihano Bibuza Uburusiya Kugera ku Butunzi


Kuri uyu wa mbere ibiro by’umukuru w’Amerika-White House byatangaje ko Minisiteri y’imari y’Amerika yafashe ibihano bikomeye cyane bigamije kubuza igihugu cy’Uburusiya gukomeza kugera ku butunzi bwacyo. Ni mu gihe Uburusiya bwo bukomeje ibitero ku gihugu cya Ikerene.

Ibyo bihano ku mari birareba banki nkuru y’Uburusiya ndetse n’ikigega cya leta gishinzwe ishoramari. Ibi bihano bishya birashyira Uburusiya ku gitutu gikomeye mu by’ubukungu na dipolomasi, ubu buri mu cyumweru cya kabiri cy’ibitero by’ibisasu ku muturanyi wacyo Ikerene. Intumwa za Kiev na Moscou zahuriye ku mupaka wa Ikerene na Biyelorusiya kuri uyu wa mbere mu biganiro bigamije kugarura agahenge. Hagati aho, inteko rusange y’umuryango w’abibumbye yateranye mu nama idasanzwe, yo kwiga kuri icyo kibazo.

Muri iyo nama, umunyamabanga mukuru wa LONI Antonio Guterres yasabye ko intambara yo muri Ikerene ihagarara. Naho ku birebana n’uko hashobora kwaduka ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi muri iyi ntambara, umunyamabanga mukuru wa LONI yavuze ibyo birenze “intekerezo z’umuntu ushyira mu gaciro.”

Ibyo byose biraba mu gihe ubu ifaranga ry’Uburusiya ryatakaje agaciro ku kigero kitari bwabeho. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, umwe mu bategetsi ba hafi ya Perezida Biden yabwiye abanyamakuru ko ibi bihano byafatiwe ububiko bw’ingenzi bwa Perezida Poutine muri iyi ntambara biza kugira ingaruka zikomeye. Ibiro by’umukuru w’Amerika bibarira ubukungu bubitswe na banki nkuru y’Uburusiya muri miliyari 630 z’amadolari, ubu ari mu mafaranga atandukanye akoreshwa mu isi, harimo n’amadolari y’Amerika.

Mbere y’uko isoko ry’imari n’imigabane rifungurwa muri Amerika kuri uyu wa mbere, uwo mutegetsi yavuze ko Banki nkuru y’Uburusiya yahoze igerageza gusubiza ubwo butunzi mu Burusiya cyangwa se ahandi haba hatekanye kuruta ku buryo bwabafasha kuzahura ubukungu no gushyigikira ifaranga ry’igihugu.

Uwo ati: “Itangazo ry’uyu munsi ribuza kugirana ubucuruzi na banki nkuru y’Uburusiya ndetse n’ikigega cya leta cy’imari riraza kubambura ubushobozi bwo gukora ibyo, no kubabuza kongera kugera ku bubiko bw’abarirwa muri miliyari z’amadolari.

Bitewe n’ibikorwa byacu byonyine, ntibari bubashe kugera ku butunzi bafite bwaba uburi muri Amerika n’ahandi buri mu madorali y’Amerika.”

Mu bindi bihano byatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa mbere, harimo ko n’Ubwongereza bwabujije ibigo by’abongereza kongera kugirana ubucuruzi na banki nkuru y’Uburusiya, Minisiteri yabwo y’imari n’ikigega cya leta y’Uburusiya gishinzwe ishoramari. Ni mu gihe leta ya Singapuru na yo yatangaje ibihano ku Burusiya birimo ibyerekeranye n’ihererekanya ry’amafaranga muri banki ndetse n’ibyo bwohereza mu mahanga.

Ibyo byemezo bije bikurikira ibindi bihano byari byageragejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abanywanyi bayo mu guca intege umuvuduko w’ubukungu bw’Uburusiya no guhagarika imikorere y’amabanki yabwo biyakura muri gahunda yo guhererekanya amafaranga hagati y’amabanki yo ku isi izwi nka SWIFT-ibihano byose birimo kuza nk’ingaruka y’ubushotoranyi bwa Perezida Vladimir Poutine ku gihugu cya Ikerene.

Ibyo bihano byo gukura ibigo by’imari by’Uburusiya muri iyo gahunda byafashwe binyuze mu biganiro na Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage n’Ubutaliyani. Mu itangazo ryo kuwa gatandatu ushize, ibi bihugu by’abanywanyi byatangaje ko “ibyo bihano bigamije kuryoza Uburusiya ibyo bwakoze ndetse no gukorera hamwe mu gutuma iyi ntambara ihinduka uburyo bwo gutsindwa kwa Poutine.”

Umutegetsi wo mu biro bya Perezida Biden kuri uyu wa mbere yavuze ko kuvana Uburusiya muri gahunda y’amabanki ya SWIFT- ikintu Amerika yari imaze iminsi yaririnze gukora- biza kugira ingaruka zikomeye ku butegetsi bwa Moscou. Kandi avuga ko leta y’Amerika yiteguye kongeraho n’ibindi bihano mu gihe Uburusiya butakwisubiraho.

Icyakora Bwana Dmitry Peskov umuvugizi w’ibiro bya Perezida Poutine yatangaje ko nubwo ibihano birimo gufatirwa Uburusiya biremereye cyane, ariko icyo gihugu cyari cyarabanje kubyitegura kandi gifite uburyo bwo “kuburizamo ingaruka mbi byateza.”

Hagati aho ibiro ntaramakuru by’Abafaransa-AFP biratangaza ko ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku isi-FIFA n’iry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi-UEFA nayo yahagaritse igihugu cy’Uburusiya mu mikino yose itegurwa nayo.

N’ibihano kandi bitareba ikipe y’igihugu gusa, ahubwo amakipe yose y’umupira w’amaguru yo muri icyo gihugu ntiyemerewe kwitabira imikino itegurwa na FIFA ndetse na UEFA.

Ibyo bivuze ko Uburusiya butakitabiriye imikino y’amajonjora yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera i Doha muri Katari mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

Kugeza ubu abasivili bagera kuri 350 nibo bamaze kugwa mu ntambara kuva Uburusiya bwatera Ikerene mu cyumweru gishize, mu gihe abandi 1.700 bamaze gukomerekera muri iyi mirwano nk’uko byatangajwe na Ikerene ejo ku cyumweru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG