Uko wahagera

Ifaranga ry'Uburusiya Rikomeje Guta Agaciro


Ifaranga rikoreshwa mu Burusiya
Ifaranga rikoreshwa mu Burusiya

Abaturage b'Uburusiya bahanganye n'ikibazo cy'ibiciro bishobora kwiyongera mu gihe ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu rikomeje kumanuka kubera ibihano Amerika n'ibihugu by'Ubulayi byafatiye icyo gihugu.

Kuri uyu wa mbere abaturage b'Uburusiya baramukiye kuri za banki no ku mashini zitanga amafaranga batonze imirongo. Nyuma y'aho ibihugu by'Ubulayi n'Amerika bitangarije ibihano ku Burusiya, birimo kubukura ku buryo bukoreshwa ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no kwishyurana bwitwa SWIFT no gushyiraho uburyo butambamira ikoreshwa ry'amafaranga y'Uburusiya ku rwego mpuzamahanga. Kuri uyu wa mbere ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu ryitwa Ruble, ryatakaje agaciro ku rugero rwa 30 ku ijana ugereranije n'idolari ry'Amerika.

Banki nkuru y'Uburusiya yagerageje gukora ibishoboka ngo yongere kuzamura ifaranga ariko abaturage bakomeje guhangayikishwa n'uko ubukungu bw'Uburusiya bwaba bugiye kugwa ku rugero rukabije.

Ministeri ishinzwe ingendo mu gihugu yaburiye abaturage ko uburyo bwo kwishyura ingendo bakoresheje uburyo bwiyambaza ikoranabuhanga ririmo iry'ibigo nka Apple, Google, Samsung n'ibindi, bushobora kwanga kubera ibi bihano.

Kugeza ubu Uburusiya buracyagendera ku bicuruzwa bufite mu bubiko n'ibyo bwizigamye. Abasesenguzi b'abahanga mu by'ubukungu baravuga ko ibi bihano ni bitinda gato, ibiciro by'ibicuruzwa biri buzamuke ku rugero rukabije, ubukungu bw'uburusiya bugahura n'ikibazo gikomeye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG