Uko wahagera

ONU: Ukraine Ikeneye Imfashanyo Byihutirwa


Inama ya ONU iganira kuri Ukraine n'Intambara yashowemo n'Uburusiya
Inama ya ONU iganira kuri Ukraine n'Intambara yashowemo n'Uburusiya

Imiryango itanga infashanyo irimo kongera ibikorwa byayo by’ubutabazi, ifasha abanya-Ukraine bari mu bibazo kuva Uburusiya buteye igihugu cyabo.

Ibitero by’Uburusiya byashyize Ukraine mu mazi abira. Imiryango itanga infashanyo ikomeje kureba ibikenewe n’ibyihutirwa kugira ngo ifashe miliyoni z’abantu, ahantu bari ibibazo bikomeye by’umutekano.

Mu bijyanye n’imibare, kugeza taliki 24 z’uku kwezi kwa kabiri, ibiro bya ONU bishinzwe ubutabazi, bivuga ko byahawe imibare y’abasivili byibura 127 barimo 25 bishwe na 102 bakomeretse. Abenshi muri abo, bavuzwe ku butaka bugenzurwa na guverinema mu burasirazuba bwa Ukraine, mu ntara zitandukanyije Donetsk na Luhansk.

Shabia Mantoo, umuvugizi w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi, HCR, avuga ko hari abantu benshi bavuye mu byabo n’abava hamwe bajya ahandi imbere mu gihugu ndetse n’abambutse imipaka, kuva ibitero bitangiye.

Mantoo yagize ati: “Hari abantu barenga 100,000 tugereranya ko bavuye mu ngo zabo kandi birashoboka ko bari imbere mu gihugu kandi abandi ibihumbi byinshi, bambutse imipaka mpuzamahanga mu karere. Ibyo kandi twarabibonye mu by’ukuri kuva ibintu bitangiye gukomera”.

HCR ivuga ko miliyoni enye z’abantu bashobora kuzahungira mu bindi bihugu, igihe ibintu byarushaho kuba nabi.

Uhagarariye ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, muri Ukraine, Jarno Habicht, yari mu ruzinduko mu Burusiya ubwo iki gihugu cyatangiraga kugaba ibitero. Ubu yaheze muri Esipanye, kubera ko ikirere cya Ukraine gifunze.

Yari amaze imyaka itatu, aba mu murwa mukuru wa Ukraine, Kiev kandi avuga ko ku giti cye, ahangakishijwe n’ibibazo by’umutekano, ubuzima n’imibereho y’abaturage mu mpande zose z’icyo gihugu.

Uyu muyobozi avuga ko hashize icyumweru kimwe gusa, abakozi ba OMS begeranyije inkingo za COVID-19 gukoresha muri Ukraine. Yongeraho ko ibintu byari birimo kujya mu buryo, icyorezo cy’imbasa giherutse guhagarikwa n’amavugurura mu rwego rw’ubuzima, yarimo gufata umuvuduko.

Ubu muri iki gihe, ku bibazo biri muri Ukraine, OMS yatanze miliyoni eshatu n’ibihumbi 500 by’amadolari yavuye mu kigega cy’ibihe bikomeye, yo kugura no kwohereza ibyangombwa byo mu buvuzi byihutirwa.

Hejuru y’ibyo, umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterrez, yateganyije ruhande miliyoni 20 z’amadolari yo gukoresha mu butabazi bw’ibihe bikomeye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ONU yatakambye isaba miliyoni 190 z’amadolari yo kugoboka miliyoni 1 n’ibihumbi magana inami by’abaturage mu turere twa guverinema n’utwo itagenzura mu burasirazuba bwa Ukrasine.

VOA

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG