Uko wahagera

Ukraine Ishobora Gucana Umubano mu bya Dipolomasi n’Uburusiya


Volodymyr Zelensky
Volodymyr Zelensky

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko Igihugu cye gishobora gucana umubano n'Uburusiya nyuma y'uko bufashe umwanzuro wo kwemera intara ebyiri z’uburasirazuba bwa Ukraine nk’izigenga. Yabivugiye mu kiganiro yatanze uyu munsi kuwa kabiri ari kumwe na mugenzi we wa Estoniya. Zelenskiy yavuze ko arimo gusuzuma ubusabe bwa minisitiri we w’ububanyi n’amahanga bwo gucana umubano n’Uburusiya.

Yanahamagariye ibihugu by’inshuti za Ukraine kudategereza ko ibintu birushaho gufata intera ngo bibone gushyiraho ibihano. Avuga ko muri ibyo bihano hagombye kubamo ifungwa ry’imiyoboro ibiri yo mu majyaruguru, itegereje kwemererwa kujyana imyuka ya gazi y’Uburusiya mu Budage inyuze mu nyanja.

Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin, ejo kuwa mbere, yashyize umukono kw’iteka ryo kwohereza ingabo z’igihugu cye muri izo ntara ebyiri, Donetsk na Lougansk, zitandukanyije na Ukraine. Byatumye amahanga amwamagana kandi Leta zunze ubumwe z’Amerika zahise zifata ibihano, ubwo Perezida Joe Biden yasinyaga itegeko ryo guhagarika ibikorwa byose bibyara inyungu mu turere twitandukanyije na Ukraine.

Amerika n’ibihugu by’inshuti byo ku mugabane w’Ubulayi byitezweho gufatira Uburusiya ibihano bishya kuri uyu wa kabiri.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG