Umutegetsi wo mu nzego za leta muri Nijeriya yavuze ko abashinzwe umutekano bane bahitanywe na mine yaturikije imodoka barimo, ubwo bari kw’irondo muri Leta ya Nijeri iherereye mu gihugu rwagati.
Abayobozi muri iyo reta, bavuze ko mu mwaka ushize, abarwanyi ba kiyisilamu, ku nshuro ya mbere, babonetse cyane i Shiroro, mu gace guverinema ikorereramo. Mu kwezi gushize, Perezida Muhammadu Buhari yavuze ko ingabo z’igihugu zatangiye igikorwa gikomeye cyo kwihimura kuri abo barwanyi.
Gukoresha ibisasu biturika ku bashinzwe umutekano muri Leta ya Nijeri ntibisanzwe, cyakora abagabo bitwaje imbunda bazwiho gutera imidugudu no gushimuta abantu hagamijwe ingurane.
Umuvugizi w’urwego rushinzwe umutekano w’abasivili muri Nijeriya, Odumosu Olusola, yavuze ko icyo gisasu cyaturikiye ku muhanda mu mujyi wa Galadiman Kogo, i Shiroro, mu masaha ya kare mu gitondo cy’ejo kuwa mbere.
Mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ry’ejo kuwa mbere, Olusola yavuze ko abari bashinzwe umutekano bishwe ubwo imodoka yabo yakoraga irondo “yanyuze hejuru ya mine yari itabye mu muhanda, yahise iturika, ikica abari bayirimo bose uretse umushoferi, umerewe nabi cyane”.
Umuvugizi wa guverinema ya Leta ya Nijeri, yavuze ko abandi bagabo bitwaje imbujda i Galadiman Kogo, bishe umubare utaramenyekana w’abantu kandi batwitse amazu.
Abashinzwe umutekano ba Nijeriya, ntiborohewe mu rugamba bahanganyemo n’inyeshyamba mu majyaruguru y’uburasirazuba no ku mabandi afite intwaro mu majyaruru y’uburengerazuba bw’igihugu.
Facebook Forum