Uko wahagera

Nijeriya: Igitero Cyahitanye Abantu Barenga 120


Igitero cy’abiyahuzi cyahitanye abantu 122 mu nkengero z’umujyi wa Maiduguri uri mu gihugu cya Nijeriya.

Icyo gitero cyagabwe n’abiyahuzi babiri b’abagore cyanakomerekeje abandi bantu 17 hanze y’umusigiti uri mu nkengero za Maiduguri. Ababibonye bavuze ko abo biyahuze bari biyoberanyije mu myenga y’abagabo. Umwe muri abo biyahuzi yaturikije igisasu cyari kimuziritseho imbere mu musigiti uri mu gace ka Umurari.

Umujyi wa Maiduguri ufatwa nkaho ari wo nkomoko y’umutwe w’intagondwa wa Boko Haram, ikomeje kandi kuwibasira. Uwo mutwe umaze igihe ugaba ibitero mu majyaruguru ya Nijeriya no mu bihugu bihana imbibe nayo nka Cadi, Nijeri na Kameruni.

Kugeza ubu, nta muntu cyangwa umutwe wari watangaza ko ari wo wari inyuma y’ibitero byo kuri uyu wa gatatu.

XS
SM
MD
LG