Uko wahagera

Damiba Yahiritse Ubutegetsi bwa Burkina Faso Yarahiye nka Prezida


Paul-Henri Sandaogo Damiba yahiritse ubutegetsi bwa Burkina Faso
Paul-Henri Sandaogo Damiba yahiritse ubutegetsi bwa Burkina Faso

Liyetona-Koloneli Paul-Henri Sandaogo Damiba ukuriye abasirikare baheruka guhirika ubutegetsi bwa Roch Marc Christian Kabore muri Burikina Faso uyu munsi yarahiriye kuyobora icyo gihugu.

Mu birori byerekanywe kuri televiziyo y'igihugu, Liyetona Koloneli Sandaogo Damiba yakoreye indahiro ye imbere y'urwego rukuru ruteganywa n'Itegeko Nshinga, arahira ko azubahiriza, akarinda kandi akarengera ubusugire bw'Itegeko Nshinga, amategeko y'igihugu, n'iteka shingiro rikubiyemo ibyemejwe n'umutwe wa gisirikare akuriye. Yarahiye yambaye imyenda ya gisirikare n'ingofero itukura.

Itangazamakuru ritarimo iryo mu mahanga ryemerewe kwinjira mu cyumba gito yarahiriyemo mu biro by'inama inshinzwe Itegeko Nshinga.

Tariki ya 24 z'ukwezi gushize, uyu mugabo w'imyaka 41 yayoboye abasirikare mu guhirika ku butegetsi Marc Christian Kabore wari uyoboye Burkina Faso. Abasirikare bari barakajwe n'uburyo yitwaye mu kibazo cy'umutekano muke uterwa n'aba Jihadiste.

Mu cyumweru gishize, inama ishinzwe Itegeko Nshinga yemeje ku mugaragaro ko Damiba abaye Perezida, umukuru w'igihugu, n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'igihugu. Icyo cyemezo cyashimangiye ibyemejwe n'igisirikare taliki ya 31 ko Damiba ahawe iyo mirimo mu gihe cy'inzibacyuho akazafashwa n'aba visi perezida babiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG