Uko wahagera

Ijwi ry'Amerika ku Mirongo Migufi Short-Waves


Abanywanyi n’Abakunzi b’Ijwi ry’Amerika mu Kirundi n’Ikinyarwanda. Benshi muri mwe mudukurikira mu mirongo ya FM mu Rwanda no mu Burundi. Mu gihe imirongo ya FM musanzwe mutwumviraho yaba ifite ikibazo, mwakurikira ibiganiro byacu nk’uko bisanzwe, ku mirongo migufi yitwa Short-Waves mu Cyongereza.

Mu gitondo, guhera saa kumi n’imwe n’igice ku kugeza saa mbiri, mwatwumvira ku mirongo migufi ikurikira 7325, 9685, 9815 na 11995. Guhera saa kumi z’igicamunsi kugeza saa mbiri z’ijoro, mwatwumvira ku mirongo migufi ya 13630, 15460, 15675 na 17530. Naho guhera saa mbiri z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro, mwatwumvira ku mirongo migufi ya 6040, 9470, 1170 na 13630.

Ni ijwi ry’Amerika ku mirongo migufi, yitwa Short-Waves. Tubashimiye kuba mwitabira ibiganiro by’Ijwi ry’Amerika. Tubasabye kandi kutugezaho ibitekerezo byanyu ku buryo mubona ibiganiro tibagezaho byaba bibafasha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG