Mu kwezi kwa 12 mu 2016, perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yatangaje ko Boko Haram imaze gutsindwa. Hari hashize amezi atatu Ijwi ry’Amerika isuye amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria kwikorera iperereza ku mashusho ya videwo y’ibanga rikomeye yakozwe na Boko Haram ubwayo. Ijwi ry’Amerika ni yo yonyine yayabonye. Yasanze abaturage barokotse bari mu bibazo by’ingutu, by’imibereho n’umutekano. Muri iyi videwo, baravuga ibyababayeho n’ibyiringiro byabo.
Boko Haram
Sorry! No content for 16 Kamena. See content from before
09-03-2017
Muri Nigeria, Boko Haram yayogoje igihugu. Yarashenye, yarishe. Byose ngo mu izina ry’idini. Ariko se, bishoboka bite ko Islam, idini ry’amahoro, ryakoreshwa mu mabi nk’aya? Iki gice cya gatatu cy’amashusho ku mahano ya Boko Haram kirerekana amavu n’amavuko y’ubugome bwayo n’uburyo abigisha babyamagana.