No media source currently available
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa uyoboye SADC yatangaje ko uyu muryango wafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byawo bya gisirikare muri Kongo nyuma y’uko mu kwezi kwa mbere watakarijeho abasirikare benshI............
Serwakira yiswe Jude yanyuze muri Mozambike ifite umuvuduko wa kilometero 120 mu isaha. UNICEF yatangaje ko ibi byateje impungenge zikomeye ku bana kuko imyuzure yongera ibyago by’indwara zibazahaza harimo malariya, guhitwa na Korera.
Abayobozi bo mu nzego z’ubuzima muri Uganda batanze imbuzi ko abantu bo mu bihugu bikennye bagiye guhura n’akaga gakomeye nyuma y’uko Amerika ihagaritse inkunga yabigeneraga.
ONU yavuze ko impunzi z’abanyekongo zahungiye mu Burundi intambara ihanganishije Leta ya Kongo na M23 ziri mu bibazo bikomeye. Uburundi bwakiriye impunzi zigera 63.000.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Lesotho Lejone Mpotjoane yatumiye Perezida Donald Trump gusura igihugu cye nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri ubwo Trump yagezaga ijambo ku mitwe yombi ya Kongre yavuze ko Lesotho itazwi.
Muri Nijeriya, abayoboke ba Kiliziya Gatolika basengeye Papa Fransisiko umaze igihe mu bitaro arwaye. Aya masengesho ahuriranye n’itangira ry’ukwezi kw’igisibo aho abizera bamara iminsi 40 basenga ababishoboye bakiyiriza n’ubusa.
Abanyekongo 13 bapfiriye i Bukavu bahitanwe n’ibisasu byaturikiye ahaberaga inama y’Umutwe wa M23 uhererutse gufata uyu mujyi wa Bukavu bashyinguwe uyu munsi.
Isosiyete ikora iby’imiti yo mu Misiri yitwa Eva Pharma irimo gukora umuti uringaniza igipimo cy’isukari mu mubiri ku barwayi ba diyabete uzwi nka insuline. Uyu muti uzaba uhendutse kandi biteganyijwe ko uzagezwa muri Afurika yose.
Ibisasu bibiri byahitanye bamwe mu bari bitabiriye inama ya M23 mu mujyi wa Bukavu abandi barakomeraka. Uyu mujyi uherutse gufatwa n’Umutwe wa M23, impuguke za ONU zivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.
Ububiko bw’ibigo bya PAM na USAID byakoreraga i Bukavu byarasahuwe. Ibintu bitandukanye birimo imiti, ubu biragurishwa ku mihanda yo muri uwo mujyi. Ibi birahangayikishije cyane kuko ikoreshwa nabi byayo bishobora guteza akaga.
Ubwongereza bwatangaje ko buhagaritse imfashanyo bwageneraga u Rwanda kubera gufasha M23, ibyemezwa n’impuguke za ONU ariko u Rwanda rwo ku rundi ruhande rukabihakana.
Abapolisi n’abasirikare babarirwa mu magana bo muri Kongo bageze i Goma ejo ku cyumweru baturutse i Bukavu. Aba bashyizwe mu gisirikare cya M23, iherutse kwigarurira ino mijyi uko ari ibiri.
Leta ya Somaliya yatangaje ko igisirikare cyayo n’imitwe bafatanyije nayo barwanyije ibitero by’abarwanyi ba al-Shabab mu majyepfo y’igihugu bakica abarenga 130.