Uwunganiye Visi Perezida Wa Kenya Muri CPI Arashinjwa Ruswa

William Ruto muri CPI

Umunyamategeko waburaniye visi perezida wa Kenya William Ruto yishyikirije inzego z'umutekano mu Buholandi. Araregwa guha ruswa abatangabuhamya.

Kuri uyu wa mbere ni bwo umunyamatekego Paul Gicheru wari umaze iminsi ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha yishyikirije inzego z’umutekano .

Paul Gicheru arashinjwa guha ruswa abatangabuhamya mu rubanza visi perezida wa Kenya yaregwagamo ibyaha byo gushoza imvururu zishingiye ku moko nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2007.

Gicheru ashinjwa ko yasabye abatangabuhamya batandatu guhindura ubuhamya bwabo. Usibye guhabwa ruswa kugirango bivane mu rubanza, abo batangabuhamya ngo banatewe ubwoba kugirango badashinja bwana Ruto.

Visi perezida William Ruto yareganywe n’umunyamakuru Joshua Sang gushoza imvururu zahitanye abantu 1,200. Mu 2016, umucamanza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha yaburijemo ibirego Ruto yaregwaga ariko avuga ko igihe cyose haboneka ibimenyetso bishya urukiko rushobora gusubukura urwo rubanza.

Kugeza ubu nta cyo uruhande rwa Ruto rwari rwavuga ku munyamategeko we. Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasabye inzego z’umutekano mu Buholandi ko rwahabwa bwana Gicheru rukamukurikirana.