Umucamanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda yashoje urubanza ruregwamo abantu 32 ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho muri icyo gihugu. Major Habib Mudathiru ukuriye itsinda ryose na we usabirwa gufungwa ubuzima bwe bwose yasabye urukiko kuzaca inkoni izamba rukamugabanyiriza ibihano. Aregwa ko ari we wari ushinzwe gushaka abarwanyi mu mutwe wa P5 no kubatoza gisirikare.
Major Habib Mudathiru wasezerewe mu ngabo z'u Rwanda ni we bivugwa ko akuriye itsinda ry’abaregwa bose uko ari 32. Avuga ku busabe bw'ubushinjacyaha bwo kumufunga burundu yabwiye urukiko ko inshingano ze yahawe yazisohoje amahoro kandi ko nta kindi gihe yahanweho n’inkiko z’u Rwanda.
Mu byaha bitanu aregwa yibukije urukiko ko bitatu muri byo yabyemeye anabisabira imbabazi mu buryo budashidikanywaho. Ibyo ni ukwinjira mu mutwe w’ingabo zitemewe, kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda no kugirana umubano n’abategetsi ba leta z’amahanga mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Gusa Major Mudathiru ntiyabuze kongera kwibutsa ko icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi atacyemera kuko mu ibazwa rye mu nzego zose ngo ntaho yakimenyeshejwe.
No ku cyaha cyo gukora ibikorwa by’iterabwoba aregwa ko umutwe wa RNC wa Gen Faustin Kayumba Nyamwasa mu mwaka wa 2013 wagiye wohereza mu Rwanda abantu batandukanye bakahatera ibisasu bya gerenade bagahitana bamwe bigakomeretsa abandi.
Kuri iki cyaha na bwo uregwa yagihakanye yivuye inyuma. Mu magambo ye yagize ati “ Kuva nabaho nta cyaha ndakora cy’iterabwoba ku muturage uwo ari we wese nta n’umuturage nigeze nkomeretsa.” Akomeza gushimangira ko kuri ibi byaha byombi ubushinjacyaha bubimurega butarigeze bubimubazaho.
Ku biregwa Private Dieudonne Muhire ko yatorotse igisirikare mu ngabo z’u Rwanda akajya mu gisirikare cya P5 kirwanya ubutegetsi bw’I Kigali, Major Mudathiru we yahakanye ko ntaho aziranye na we. Muhire aregwa ko yari ashinzwe guhuza ibikorwa by’ikoranabuhanga muri P5 muri Congo mu mugambi wo kugirira nabi u Rwanda mu gihe Major Mudathiru aregwa ko ari we wari ukuriye abarwanyi ba P5 I Congo.
Mudathiru yashimiye imyitwarire y’inteko y’abacamanza bamuburanisha avuga ko muri rusange bagiye baha buri umwe ubwisanzure mu kwiregura nta mususu, nyuma aheraho abasaba imbabazi ku byaha aregwa.
Mu ijwi rituje yagize ati
“Nciye bugufu imbere yanyu mbasaba imbabazi kandi nsaba imbabazi abanyarwanda bose muri rusange. Mu bushishozi bwanyu muzace inkoni izamba munyorohereze ibihano. Harakabaho ubutabera”
Yizeje ko igihe cyose yaramuka agiriwe icyizere akagabanyirizwa ibihano yakubahiriza amategeko igihugu kigenderaho kandi akubaha inzego z’ubutegetsi ziyashyiraho .
Abasirikare babiri ku ipeti rya Kaporali bireguye ku byaha byo gukorana n’abashaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda bombi babihakanye. Basaba urukiko gushyira mu gaciro rukazabagira abere bakazasubizwa mu mu kazi ka gisirikare.
Hongeye kandi kumvikana abandi basivili bireguye barimo abanyamahanga basabye imbabazi ku byaha baregwa, bavuga ko igihe baramuka bagizwe abere baba intangarugero mu miryango baba basubiyemo. Ku banyamahanga barimo Umurundi Ndirahira n’umunyayuganda Desiderio Fred na bo basabye ko igihe baramuka bagiriwe icyizere bakarekurwa bahita basaba ubuhingiro mu gihugu cy’u Rwanda. Kuri Bwana Ndirahira avuga ko yashimutiwe mu Burundi bamujyana mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda. Akavuga ko kumuha ubuhungiro byatuma abamushimuse batamugirira nabi.
Abiregura bose bamaze gutambuka imbere y’inteko iburanisha , umucamanza ukuriye inteko Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana yatangaje ko atahita asoma icyemezo mu gihe cya vuba kubera ubunini bwa dosiye y’abaregwa. Umushinjacyaha wa Gisirikare Capt Jacques Rugamba yari yasabiye iri tsinda ry’abaregwa bose 32 igihano cy’igifungo cya burundu.
Bose bararegwa ibyaha byo kujya mu mutwe w’ingabo zitemewe, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukora iterabwoba n’ibindi. Byose abarega ko babikoreraga mu mutwe wa P5 bikuriwe na Gen Faustin Kayumba Nyamwasa wigeze kubaho umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Icyemezo ku baregwa bose kizafatwa ku itariki ya 15/01/2021.