Abanyamakuru n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri Kameruni barasaba guverinema gusubiza ku makuru yatangajwe muri iki cyumweru ko igisilikare kiciye umunyamakuru Samuel Wazizi aho yari afungiye.
Hashize umwaka igisilikare gifashe Wazizi, bitewe n’ibyavugwaga ko ashyigikiye abitandukanyije bavuga urulimi rw’icyongereza. Kuva icyo gihe ntawongeye kumuca iryera.
Avoka umuburanira akaba n’umwe mu barengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu, Christopher Ndong, avuga ko afite amakuru yizewe ko uwo munyamakuru Samuel Wazizi yitabye Imana mu bitaro i Yaounde azize ibikomere yatewe n’igisilikare.
Avuga ko iyicwa rubozo Wazizi yakorewe n’abofisiye mu gisilikare, ari iryo kwamaganwa. Avuga ko Wazizi yakorewe iyica rubozo, yamara kurwara bakamujyana mu bitaro bya gisilikare i Yaounde aho yaje gupfira. Ndong asaba iperereza ryigenga kugira ngo abakoze ibyo bagezwe imbere y’ubutabera kandi babihanirwe.
Uyu mwavoka avuga ko atazi igihe Wazizi yapfiriye, ariko ko ibinyamakuru byo mu gihugu muri iki cyumweru byakomeje kuvuga inkuru y’urupfu rwe kandi ko abategetsi mu gisilikare banze gutanga umurambo we.
Impirimbanyi hamwe n’abanyamakuru muri Kameruni, bakaba basaba guverinema gusobanura niba koko Wazizi yarapfuye n’uburyo yapfuyemo.
Polise yataye muri yombi Wazizi mu kwezi kwa munani, imushyikiriza igisilikare, ashinjwa gushyigikira abitandukanyije bavuga icyongereza mu ntara z’uburengerazuba bwa Kameruni. Kuva icyo gihe ntawongeye kumubona. Igisilikare kivuga ko Wazizi yari acumbikiye abarwanya ubutegetsi mu gikingi cye.
Wazizi amaze kubura, abategetsi bakangishije ko batazihanganira umunyamakuru uwo ariwe wese, uzatangaza inkuru zivuga ku ihohotera rivugwa ku gisilikare n’uzaha ijambo abarwanya ubutegetsi.