Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro inkambi ya Gihembe yari icumbikiye impunzi z’Abanyekongo, hari imiryango mike yasigaye mu matongo ivuga ko yibuze ku rutonde rw’impunzi.
Abo muri iyi miryango basaba ko inzego zibishinzwe zikwiye kubimurira mu nkambi ya Mahama nk’izindi mpunzi. Gusa abashinzwe kwita ku mpunzi bo bavuga ko abo bashaka kwiyita impunzi kandi ari Abanyarwanda.
Inkambi ya Gihembe ni imwe mu nkambi zari zimaze imyaka myinshi mu Rwanda.
Iyo miryango yasigaye mu matongo iragera kuri irindwi igizwe n’abantu 30 biganjemo cyane abana n’abagore.
Bavuga ko bageze mu nkambi ya Gihembe mu bihe bitandukanye. Hari ababwiye Ijwi ry’Amerika ko bageze muri iyi nkambi mu mwaka wa 2014 abandi bakavuga ko batangiranye n’inkambi yari imaze imyaka 24. Benshi barara bagerekeranye mu nzu ntoya ikikijwe n’amatongo.
Amakuru Ijwi ry’Amerika ikura ku masoko atandukanye yemeza ko ubwo hafungwaga burundu inkambi ya Gihembe kuri uyu wa Mbere, yaba abahagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR ndetse n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari bazi ibibazo by’aba basigaye mu matongo. Impande zombi zihuriza ku kuvuga ko abasigaye mu matongo ari Abanyarwanda bashaka kwiyita impunzi kubw’izindi nyungu, cyane ko na bo bemeza ko bafite ibyangombwa birimo indangamuntu z’u Rwanda.
Tuvugana na Bwana Felix Ndayambaje uyobora akarere ka Gicumbi yatubwiye ko ku rwego rw’akarere batari bazi iby’aba baturage. Yemeza ko inzego zibishinzwe zizabikurikirana.
Kuva iyi nkambi ya Gihembe yafungwa burundu ubu hahindutse amatongo. Ni inkambi yari kuri hegitari zisaga 38. Leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bavuga ko gufunga iyi nkambi biri mu nyungu z’impunzi z’Abanyekongo kuko zari zituye mu manegeka yashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga.
Ku rundi ruhande ni igihombo ku baturiye ahari hubatswe iyi nkambi ya Gihembe.
Ubutegetsi butangaza ko bukiri gukora inyigo kugira ngo hamenyekane icyo kuhakorera mu buryo burambye. Hagati aho hamwe muri ho haraba haterwa ibiti birimo n’imbuto ziribwa mu mugambi wo kubungabunga ibidukikije. Icyakora ibikorwa remezo byari bihari bifasha impunzi birimo ikigo nderabuzima ndetse n’amashuli byo bizahaguma bikoreshwa n’abanyarwanda nk’uko bitangazwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Kugeza ubu leta y’u Rwanda irabarura inkambi eshanu z’impunzi zirimo abasaga ibihumbi 127.