Urubanza rwa Trump muri Sena Ruratangira Uyu Munsi

Uwahoze ari Perezida w'Amerika Donald Trump

Urubanza rw'uwari umukuru w'igihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump ruratangira muri Sena uyu munsi mu ma saa saba nyuma ya saa sita hano i Washington DC, biraba ari mu ma saa mbiri y'ijoro mu Burundi no mu Rwanda.

Abayobozi ba Sena bemeje ko iburanisha ritangizwa n'impaka rusange z'amasaha ane, ku kibazo cyo kumenya niba urubanza rwubahirije itegeko nshinga, kuko Trump atakiri ku butegetsi. Impaka zirasozwa n'itora kuri iki kibazo no kumenya niba urubanza rukomeza cyangwa niba ruburizwamo. Itora niriramuka ryemeje ko rukomeza, ruzinjira mu mizi yarwo neza ejo kuwa gatatu.

Amabwiriza y'urubanza ateganya ko buri ruhande, ni ukuvuga abadepite bazaba ari abashinjacyaha n'abavoka bwite ba Trump, ruzagira amasaha 16 yo gushinja no gushinjura mu minsi ibiri-ibiri. Naho ku birebana n'abatangabuhamya, abasenateri ni bo bazagena niba babakeneye cyangwa niba batabakeneye.

Mu bimenyetso bateganya gutanga, abashijacyaha bazerekana amafoto n'amashusho ya videwo y'igitero cyo kuri Capitol, ingoro y'inteko ishinga amategeko, ku italiki ya 6 y'ukwa mbere gushize, n'uburyo abasenateri ubwabo n'abadepite bagiye mu bwihisho. Bemeza ko Trump ari we nyirabayazana w'iki gitero, bahereye ku magambo yabwiye abayoboke be muri mitingi gato mbere y'igitero. Kuri bo, ayo magambo ni yo agize icyaha bamurega cyo gushishikariza rubanda kwigomeka ku nzego z'ubutegetsi.

Abavoka ba Trump bo barateganya kuzabwira Sena ko ari umwere, ahubwo ko ayo magambo ari uburenganzira bwe, ahabwa n'itegeko nshinga, bwo kugaragaza ibitekerezo bye.

Urubanza ruzajya ruba buri munsi, ariko kuwa gatanu no kuwa gatandatu ruzaba rucumbitswe. Ruzasubukurwa ku cyumweru. Kubera ko Trump atakiri ku butegetsi, ntiruzayoborwa na perezida w'urukiko rw'ikirenga, ahubwo ruzayoborwa na perezida pro-tempore wa Sena, ni ukuvuga perezida w'umusimbura. Muri iki gihe, perezida pro-tempore wa Sena ni Senateri Patrick Leahy wo mu ishyaka ry'Abademokarate. Afite imyaka 80 y'amavuko, irimo 46 amaze muri Sena.