Umuryango Jambo Wareze Abaharabika Abayoboke Bawo mu Bubiligi

Gustave Mbonyumutwa

Ubugenzacyaha bw'Ububiligi bwarangije gukora urutonde rw’abantu 19 barimo abayobozi bo mu Rwanda n’abanyamahanga, bakekwaho icyaha cyo guharabika, kubeshyera, gushishikariza urwango, kwibasira no gutoteza bamwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe ridaharanira inyungu JAMBO rikorera muri icyo gihugu.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Geoffrey Mutagoma yavuganye na bwana Gustave Mbonyumutwa, ukuriye itsinda ry'abatanze icyo kirego abanza kumubaza amavo n'amavuko y'ikirego batanze mu rukiko rw'i Buruseri mu Bubiligi.

Your browser doesn’t support HTML5

Jambo yareze bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda

Amaze kuvugana na Mbonyumutwa, Geoffrey Mutagoma yanavuganye kandi na Ndolimana Tatien Miheto ukuriye ishyirahamwe, Igicaniro, ry'abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Bubiligi, akaba no ku rutonde rw'abo bantu 19.

Your browser doesn’t support HTML5

Abarezwe n'Umuryango Ijambo Bazisobanura Bate mu Butabera?