Umurambo w'Umugaba w’Ingabo muri Etiyopiya Washyinguwe

Umurambo wa General Seare Mekonnen

Muri Ethiopia, abayobozi bakuru b’igihugu, barimo perezida wa Repubulika, madame Sahle-Work Zewde, na minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed, bifatanije n’abaturage n’ingabo z’igihugu mu mihango yo gushyingura umurambo wa General Seare Mekonnen uyu munsi mu murwa mukuru Addis-Abeba. Imihango yahitaga kuri televiziyo ya leta uko yarimo iba. Naho isanduku y’umurambo ya General Mekonen yari itwikirije ibendera ry’igihugu.

Minisitiri w’intebe yagaragaje agahinda kenshi. Ntiyatinye kubyerekana ararira. Yihanaguraga amarira n’umuswali w’umweru mu muhango wose. Nta jambo yavuze. Naho umushumba mukuru wa kiliziya ortodoxe ya Ethiopia, Abune Mathias, wayoboye amasengesho yo gusezera kuri General Mekonen, yamaganye iyicwa rye. Ati: “Iri shyano ntiryakozwe n’abanyamahanga. rikozwe na bamwe muri twe. Ni cyo gituma bibabaje cyane kurusha.”

General Mekonnen yari umugaba w’ingabo za Ethiopia. We n’umushyitsi we w’umujenerali wavuze ku rugerero barashwe kuwa gatandatu ushize n’uwari ushinzwe kumurinda iwe mu rugo, iyicwa abategetsi ba Ethiopia bavuga ko rishamikiye ku mugambi w’abashatse gukora “coup d'Etat” yo guhirika guverinoma y’intara y’Amhara, mu burengerazuba bw’amajyaruguru ya Ethiopia.