Gibril Massaquoi aba muri Finlande kuva mu 2008. Afite imyaka 51 y'amavuko. Bamwitaga "Angel Gabriel" (ni nko kuvuga "Malayika Gabriel") mu ntambara ya kabiri yayogoje Liberiya. Yari umwe mu bakomanda bakomeye b'umutwe w'inyeshamba wo muri Sierra Leone witwaga Revolutionary United Front, RUF, wagize uruhare runini cyane mu ntambara yo mu gihugu cy'abaturanyi cya Liberiya, bafatanyije n'uwari perezida wa Liberiya Charles Taylor.
Yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatatu mu mwaka ushize. Ashinjwa ibyaha by'intambara, bigizwe ahanini n'ubuhotozi yatekereje, arabutegura kandi abushyira mu bikorwa, kurya inyama z'abantu, iyicarubozo, gufata abagore ku ngufu nk'intwaro y'intambara, no kwinjiza abana mu gisilikali cy'inyeshyamba.
Yatangiye kuburana uyu munsi ahakana ibi byaha byose aregwa, avuga ko ari umwere. Urubanza rwe rurabera mu rukiko rw'akarere ka Pirkanmaa, mu mujyi wa Tampere, mu majyepfo y'uburengerazuba bwa Finlande.
Abashinjacyaha bateganya gusabira Gibril Massaquoi igihano cyo gufungwa burundu, ariko mu mategeko ya Finlande nticyarenza imyaka 14 muri gereza. Ashobora kuzasomerwa mu kwezi kwa cyenda gutaha.
Gibril Massaquoi ni uwa mbere mu mateka utari Umunyaliberiya uburanishijwe ibyaha by'intambara ebyiri mbi cyane zo muri Liberiya. Iya mbere yabaye kuva mu 1989 kugera mu 1997. Iya kabiri yabaye kuva mu 1999 kugera mu 2003. Zombi zahitanye abantu barenga ibihumbi 500, zisiga abandi batabarika barabaye ibimuga, n'abandi amamiliyoni babaye impunzi.
Bwa mbere na none mu mateka, urukiko rumuburanisha ruzajya gukorera igihe gito muri Liberiya no muri Sierra-Leone hagati muri uku kwezi. Ruzatega amatwi abatangabuhamya bagera kuri 80 ku mabi ya Gibril Massaquoi n'abo yategekaga mu nyeshyamba za RUF. Ruzasura kandi ahantu hatandukanye abashinjacyaha bavuga ko yakoreye ibyaha bamurega.
Uru rubanza rugendera ku mategeko ya Finlande yemerera inkiko kuburanisha umwenegihugu cyangwa umunyamahanga ufite uburenganzira bwo gutura wakoreye ibyaha bikabije by'ubwicanyi mu kindi gihugu.
Massaquoi yajyanywe muri Finlande muri gahunda yo kurinda umutekano w'abatangabuhamya mu cyahoze ari urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho Sierra-Leone no kubajyana gutura mu bindi bihugu. Usibye kumwimurira muri Finlande, uru rukiko rwamuhaye n'ubudahangarwa ku byaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu yaba yarakoreye muri Sierra-Leone, ariko ntibureba ibyo yaba yarakoreye muri Liberiya.