Umunyarwandakazi Salima Mukansanga Yanditse Amateka mu Mupira w'Amaguru

Salima Rhadia Mukansanga

Umunyarwandakazi Salima Rhadia Mukansanga yanditse amateka mu mukino w’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika, ubwo yabaga umugore wa mbere usifuye umukino mu marushanwa ya nyuma y’igikombe cy’Afurika CAN 2021.

Byari mu mukino wa nyuma wo mu itsinda B wahuje ikipe ya Zimbabwe na Gineya, warangiye Zimbabwe itsinze Gineya ibitego 2-1. Uwo mukino watanzwemo amakarita y'umuhondo atandatu. Atatu kuri buri kipe.

Mu itanganzo, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAN, yavuze ko ari ku nshuro ya mbere mu mateka y’imikino ya CAN umukino usifuwe n’umugore. Uyu mukino Mukansanga yasifuye, wabereye kuri sitade Ahmadou Ahidjo.

Mu cyumweru gishize na none Mukansanga yari yabaye umugore wa mbere uri ku rutonde rw’abasifuzi ubwo yagirwaga umusifuzi wa kane mu mukino wahuje Gineya na Malawi.

Mukansanga amaze kandi gusifura indi mikino mpuzamahanga irimo imikino Olempike iheruka mu Buyapani no mu mikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru w’abagore yabereye mu Bufaransa.

Aganira na televiziyo ESPN yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mukansanga yavuze ko ari ishema kuri we kuba yasifura imikino yo ku rwego rwo hejuru. Yavuze ko ari ngombwa kugaragariza isi ko abagore bashoboye.

Yagize ati “Ni byiza ko tugaragaza ko dushobora gusifura umukino wo ku rwego rwo hejuru w’abagabo kandi tukabikora neza.”

Muri iki kiganiro na ESPN, Mukansanga avuga ko yatunguwe cyane yibonye ku rutonde rw’abazasifura imikino ya CAN. Avuga ko yabanje gutekereza ko bibeshye izina, ariko akemeza ko yifitemo icyizere cyo kuyobora umukino kandi neza.

© Agence France-Presse