Umunsi wo Kwibohora Waranzwe No Gutaha Ibikorwa by'Iterambere

Nyagatare

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda arashima intambwe igihugu kimaze gutera nyuma y’imyaka 26 kibohowe.

Yavuze ko igihugu cyishimira ibimaze kugerwaho mu nzira y’ubufatanye bwa buri wese nyuma ya politiki mbi zabanje.

Umukuru w’u Rwanda agakomeza asaba buri wese gufatanyiriza hamwe mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Umuhango ku rwego rw’igihugu wabereye i Nyagatare mu burasirazuba bw'u Rwanda. Ako gace ni ko katangiriyemo urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Nyagatare hafatwa nk’ahabereye isibaniro ry’urugamba hagati y’ingabo za FAR za leta y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana n’abari inyeshyamba za RPF.

Uwo muhango wo kwibohora ku nshuro ya 26 waranzwe no gutaha ku mugaragaro ibikorwaremezo bitandukanye byagenewe abaturage birimo amashuli, ibigo nderabuzima, umudugudu w’icyitegererezo n’ibindi byose hamwe bibarirwa ku kayabo ka miliyari 88 z’amafaranga y’u Rwanda byubatswe mu mwaka umwe.

Bitandukanye n’indi myaka yabanje mu muhango wo kwibohora kuri ubu nta birori, nta mbwirwaruhame byabaye uretse gusobanura amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n’ibikorwa byakozwe uyu mwaka hirya no hino mu gihugu.

Ni mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo COVID-19.