Umuhungu wa Trump Yasubiye mu Nteko Kuri Dosiye y'Uburusiya

Donald Trump Jr, umuhungu wa perezida Donald Trump akigera ahakorera inteko nshingamategeko, i washington DC, itariki 12/06/2019

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umuhungu w’imfura wa Perezida Trump, Donald Trump Junior, uyu munsi ari mu kanama ka Sena gashinzwe ibigo by’iperereza, mu rwego rw’anketi karimo gakora ku bikorwa by’Uburusiya byo kwivanga mu matora yo mu 2016. Araganira n’abasenateri mu muhezo.

Akigera ku ngoro y’inteko ishinga amategeko, Congress, abanyamakuru babajije Donald Trump Junior niba hari icyo ari buhindure ku buhamya bwe bwa mbere, arasubiza ngo “Oya. Ntacyo ndibwongereho.” Yari yaratanze ubuhamye muri komite zitandukanye za Congress mu 2017.

Ibitangazamakuru byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika byemeza ko abasenateri bashaka kugaruka ku ngingo zimwe na zimwe z’ubwo buhamya bwe, by’umwihariko ku nama we n’abandi ba hafi ya se bagiranye n’umunyamategeko w’Umurusiyakazi mu kwezi kwa gatandatu 2016.