WASHINGATON, DC —
Polisi y’igihugu mu Rwanda taliki ya 14 y’ukwa kane umwaka wa 2014 yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu barimo umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Kizito Mihigo hamwe n’abandi bagabo babiri barimo Cassien Ntamuhanga, Umuyobozi wa Radio Amazing Grace n’uwitwa Jean Paul Dukuzumuremyi wavuye ku rugerero.
Itangazo polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara rivuga ko aba bagabo bakurikiranweho ibyaha byo gufatanya n’imitwe irwanya ubutegetsi mu Rwanda irimo RNC na FDLR hagamijwe guhungabanya umutekano w’igihugu.
Dr. Rudasingwa wa RNC asanga Kizito Mihigo azira kuba atekereza
Nyuma y'ibyo bisobanuro by'umuvugizi wa polisi na Dr. Rudasingwa Theogene, Ijwi ry'Amerika irabagezaho indirimbo "Igisobanuro cy'urupfu" ya Kizito Mihigo.