Umubyeyi wa Cheptegei Yavuze ko Urupfu rwe Rufitanye Isano n'Ikibazo cy'Isambu

Your browser doesn’t support HTML5

Rebecca Cheptegei wari uzwiho kwiruka intera ndende mu mikino Olempike yapfiriye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya. Ise umubyara Joseph Cheptegei yahuje urupfu rwe n’ikibazo cy’amasambu, maze asaba Leta kumucungira imitungo. Rebecca yapfuye ejo kuwa kane nyuma yo gutwikwa n’uwari umukunzi we.