Abategetsi muri Pakistani, uyu munsi kuwa mbere, baragenzura imihanda y’i Karachi mu rwego rwo gushimangira amabwiriza yatanzwe, ko ntawe usohoka mu nzu muri uwo mujyi. Ni mu gihe umubare w’abanduye virusi ya Corona wazamutse. Bamaze kuba 799 mu gihugu hose.
Abategetsi bashinzwe ubuzima bavuze ko abantu batandatu bamaze kwicwa na COVID -19 muri Pakistani.
Umukuru w’Abaminisitiri mu ntara ya Sindh iherereye mu majy'epfo y’igihugu, Murad Ali Shah, yaciye urujya n’uruza rw’abantu, avuga ko izo ngamba zigamije kurengera ubuzima. Yongeyeho ko abacuruzi batanga serivise zikenewe cyane, ari bo bonyine bemerewe gukora. Zimwe muri resitora nazo zemerewe kugemura ibiribwa.
Minisitiri w’intebe, Imran Khan, yirinze ko mu gihugu hose abantu bakwifungirana mu mazu. Cyakora yahamagariye rubanda kudasohoka, bakabikora ku bushake.