USA: Umwihariko wa Visi-Perezida Watowe Kamala Harris

Senateri Kamala Harris watorewe kuba visi perezida w'Amerika

Visi Perezida w'Amerika watowe, Kamala Harris, yagiye azamuka mu ntera mu mwuga we kuva ku kuba umushinjacyaha muri leta ya California, aba umushinjacyaha mukuru nyuma aza kuba senateri uhagarariye leta ya California kugeza ubwo ubu ari ku mwanya wa kabiri mu ikomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubwo we na Perezida watowe Joe Biden bazaba barahirira gutangira inshingano mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha, Madame Harris azaba abaye umunyamerika w’umwiraburakazi wa mbere ndetse unafite inkomoko mu Buhinde ubaye visi perezida w’Amerika.

Mu nama nkuru y’ishyaka ry’Abademokarate yigaragaje nk’umukobwa ukomoka ku mwimukira w’umuhinde n’umunya Jamaica, ndetse yiyemeza kuzaharanira ko Amerika irushaho kuba igihugu cya bose nyuma y’imyaka ine y’ubutegetsi bwa Donald Trump, we yavugaga ko bwarushijejo gucamo ibice abatuye igihugu.

Madame Harris yavuze ko we na Biden basangiye “intumbero y’igihugu yo kugira umuryango ukundwa - aho abantu bose bisanga, hatitawe k’uko basa, aho bakomoka, cyangwa se abo bakunda.”

Kandidatire ya Biden na Harris yaje kwemezwa nk’abagomba guhagararira ishyaka mu matora, n’ubwo bagaragazaga kunyuranya ku ngingo zimwe mu matora y’ibanze y’ugomba guhagararira ishyaka ry’abademokarate. Mu biganiro mpaka byabo ku rwego rw’ibanze, bagaragazaga kunyuranya ku ngingo zirebana n’imibanire y’amoko, uburyo bwo gushyira abanyeshuri mu bigo by’amashuri harwanywa irondaruhu, ndetse n’uruhare rwa Biden mu guharanira uburenganzira bwa muntu ubwo yari Senateri uhagarariye leta ya Delaware.

Ubwo yemeraga guhagararira ishyaka rye mu matora nka Kandida Visi Perezida nyuma y’aho ahagarikiye kwiyamamaza we ubwe nka kandida Perezida, Madame Harris yasabye abanyamerika gufatanya na we mu rugamba rwo kurwanya ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu n’irikorerwa abanyamahanga. Yagize ati: “Nta rukingo ivanguraruhu rigira. Tugomba gukora akazi.”

Nyamara ku rundi ruhande kwiyamamaza rimwe na rimwe kwagiye kugaragaramo ibikorwa bikomeretsa ku mugore, utari umuzungukazi washakaga gukora amateka muri politiki y’Amerika. Perezida Donald Trump yagereranyije Madame Harris “n’igikoko” mu kiganiro n’itangazamakuru mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10, igitondo gikurikira ikiganiro mpaka cyari cyahuje Madame Harris na Visi Perezida w’umurepubulikani Mike Pence cyanatambutswaga kuri televiziyo ubwo cyabaga.

Gusa Madame Harris yirinze kumusubiza n’ubwo yamaganye ayo magambo ya Perezida yise aya cyana, ariko abamushyigikiye ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa ba nyamuke bavuga ko ibyo bigaragaza ingorane zishingiye ku ibara ry’uruhu n’izishingiye ku gitsina yagiye asabwa kwihanganira mu rugendo rwe rwa politiki. Kuri ayo magambo ya Trump, Biden yasubije avuga ko ayo ateye isoni kandi atesha agaciro ibiro bya perezida.

Kuva mu mpera z’impeshyi, Madame Harris yakoresheje igihe cye mu kuzenguruka Leta zunze ubumwe z’Amerika yamamaza Biden.

Ku cyiciro cy’ibiganiro-mpaka

Madame Harris ntabwo yahoze yumva ibintu kimwe na Biden. Mbere y’uko yiyamamazanyanya na we, madame Harris ubwe yahataniraga kwemezwa nk’umukandida uzahagararira ishyaka ry’abademokarate.
Bimwe mu bihe byaranze uguhangana gukomeye hagati y’aba bombi ubwo buri umwe yahataniraga guhagararira ishyaka mu matora, ni nk’aho mu kiganiro mpaka cyo mu kwezi kwa gatandatu kwa 2019, Madame Harris yahangaye Biden, umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini mu ishyaka, ku ngingo irebana n’uko abona imibanire kenshi yuje ibibazo hagati y’amoko muri Amerika, ndetse n’ibyaranze inshingano ze muri sena y’Amerika, aho yakoranaga n’abadepite bahoze barangwa n’ivangura.

Atomora neza, Madame Harris yabwiye Biden, umurusha imyaka igera kuri 20, ko “byari bibabaje kumwumva arata ibigwi abasenateri babiri bubatse izina mu kurangwa n’ivangura rishingiye ku moko muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Kandi ko atari ukubashyigikira gusa, ahubwo Biden ubwe yakoranye na bo mu kurwanya gahunda igamije gukumira irondaruhu mu mashuri.”

Madame Harris yagize ati:“Urabizi, muri California hari umwana muto w’umukobwa wari mu bageze mu mwaka wa kabiri wagombaga kujyanwa mu mashuri ya leta, uwo yagombaga gutwarwa muri bisi ajyanwa ku ishuri buri munsi. Uwo mukobwa muto yari njye. ”

Biden yatunguwe cyane n’ayo magambo ariko ahakana avuga ko icyo yarwanyije ari ishyirwa mu ngiro ku gahato rya gahunda yo kohereza abanyeshuri mu bigo harwanwa irondaruhu yari yashyizweho na guverinoma n’ubwo rimwe na rimwe nka senateri ubwe mu myaka ya za 70 na 80 yarwanyije ukujyana abana mu mashuri ahuriweho n’amoko yose. Nyuma ariko yaje gusaba imbabazi ku magambo ye, no ku birebana n’imikoranire n’abadepite bo mu gice cy’amajyepfo bubatse amateka mu ivanguramoko.

Ubu, urwango urwo ari rwo rwose rwaba rwaragaragajwe mu gihe kirenga umwaka gishize bari ku rwego rw’ibiganiro-mpaka rwararangiye. Nyuma y’igihe kinini ashakisha kandida visi-perezida bagombaga kwiyamamazanya, Biden yaje gutoranya Harris w’imyaka 56 habura amezi atageze kuri atatu ngo amatora yo ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa 11 abe.

Ugutoranya Harris kwa Biden ubwako kwandikishije amateka. Madame Harris yari umugore wa kane wemerewe guhagararira ishyaka rikomeye mu matora yo ku rwego rw’igihugu, ariko kandi akanaba umwiraburakazi wa mbere unafite inkomoko muri Aziya ugeze kuri urwo rwego.

Abandi bagore batatu baherukaga kugera kuri uru rwego rwo guhagararira ishyaka rikomeye mu matora ku rwego rw’igihugu muri Amerika- babiri nk’abakandida visi-perezida ndetse na Madame Hilary Clinton, umukandida perezida w’ishyaka ry’Abademokarate mu matora ya 2016- bose baratsinzwe. Madame Harris rero ubu arerekeza ku kuba umutegetsi wa mbere wo mu rwego rwo hejuru w’umugore mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu myaka 244.

Ibitekerezo bya politiki

Madame Harris ashyigikiye cyane ibitekerezo bijyanye no kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose mu Amerika, kurandura imikoreshereze y’imbunda mu bikorwa by’urugomo, korohereza abimukira batanditse mu nzira yo kugera ku bwenegihugu, ndetse no guharanira uburinganire mu kazi ku bagore ndetse n’ababana bahuje igitsina.

Icyakora igice cy’abaharanira iterambere mu ishyaka ry’Abademokarate bashidikanya ku hahise ke nk’umushinjacyaha utavugirwamo mu mujyi wa San Francisco nyuma akaza kuba umushinjacyaha mukuru wa leta ya California mbere y’uko atsindira umwanya muri sena mu 2016.

Igihe kimwe mu kazi, yigeze kuvuga ati: “Niba utunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mujyi wa San Francisco, ikirego cyawe kikazanwa mu biro byanjye, uzamara igihe mu buroko. Nta kindi.” Ikindi gihe arongera ati: “Ntabwo ari ukujya mbere kujenjekera icyaha.”

Kuri bamwe, Harris asa n’uwivuguruza muri politiki, aho avuga ko adashyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu ku byaha bikomeye muri California, ariko akaba yaragaragaje gushyigikira iyo leta ku itegeko rishyiraho igihano cy’urupfu igihe hari abarirwanyaga.

N’ubwo biri uko, yongerereye ingufu za politiki Biden mu kwiyamamariza ubuperezida kwe, inshuro ye ya gatatu yari ahataniye guhagararira ishyaka mu myaka 30, ariko akaba ari bwo bwa mbere abitsindira.

Ingufu zo Guhangana

Nk’umwe mu bagize akanama k’ubutabera ka Sena, Harris yahanganye cyane n’abayobozi bo ku butegetsi bwa Donald Trump ndetse yagarutse cyane mu itangazamakuru ubwo yashidikanyaga ku bacamanza babiri, Neil Gorsuch na Brett Kavanaugh batsimbaraye ku kuba ibintu bitahinduka Perezida Trump yari yashyize mu bagomba gutoranywamo ushyirwa mu rukiko rw’ikirenga.

Mu biganiro byo mu kwezi kwa 10 ku birebana n’igenwa rya Coney Barrett ku mwanya wo mu rukiko rw’ikirenga, umucamanza wa gatatu uri mu bashyigikiye ko ibintu bitahinduka, Madame Harris yagaragaje kwifata cyane mu bibazo yabazaga ubwo yari, icya rimwe umusenateri na kandida visi perezida.

Harris yatoye yanga kwemeza abo bacamanza bose uko ari batatu, nk’uko benshi mu ba Demokarate babigenje, n’ubwo bose baje kwemezwa na sena muri izo nshingano zikorwa mu gihe cy’ubuzima bwe bwose k’uzishyizwemo mu rukiko rusumba izindi mu gihugu.

Uyu senateri wa California kandi azibukirwa ku bibazo bityaye yabajije umushinjacyaha mukuru, William Barr mu kwezi kwa gatanu kwa 2019, agira ati: “Yaba Perezida cyangwa se undi muri perezidansi y’Amerika, White House, haba hari uwagutegetse cyangwa se akagusaba ko utangiza iperereza ku muntu uwo ari we wese? Nyakubahwa, subiza Yego cyangwa Oya.” Barr ntiyahise abona igisubizo atanga hanyuma Harris amusaba ko yakwegura.

Ibibazo Madame Harris yabajije Barr, Perezida Trump yabyise iby’ “ubugome”, imvugo yongeye gukoresha kandi nyuma y’aho Biden atangaje icyemezo cye cyo guhitamo Harris nk’uwo bagombaga kwiyamamazanya. Bwana Trump, watanze umusanzu ku bikorwa byo kwiyamamaza kwa madame Harris ubwo yahataniraga umwanya w’umushinjacyaha mukuru wa leta ya California mu myaka myinsi ishize, yanamwise “umugome cyane” ndetse “uteye isoni cyane”. Anavuga ko yagaragarije Biden kumwubahuka cyane mu kiganiro mpaka cyo mu mwaka wa 2019.

Madame Harris yakoze ku mishinga y’amategeko ihuriweho n’Abarepubulikani. Senateri Lindsey Graham uhagarariye leta ya Carolina y’epfo, umwe mu bashyigikiye Trump, avuga kuri Harris yagize ati: “Ni umuntu ukurikirana intego ze. Ni umuhanga. Arakomeye.”

Madame Harris avuga ko agira imipaka iyo akurikiza amategeko ashingiye ku ngengabitekerezo, aho mu mwaka ushize yabwiye ikinyamakuru the New York Times ati: "Politiki igomba kuba ingirakamaro. Iri ni ryo hame ryanjye ngenderwaho: ni ingirakamoro? Oya, ese bifite injyana?”

Kamala Harris na Beau Biden bamenyanye mu myaka myinshi ishize. Harris yari umushinjacyaha mukuru wa California, yakoranye bya hafi n’umuhungu wa Biden, Beau Biden, wari umushinjacyaha mukuru muri Delaware, ku ngingo zimwe. Beau Biden yaje kwicwa na kanseri mu kwezi kwa gatanu kwa 2015 afite imyaka 46.

Iyi nkuru muyigezwaho n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Themistocles Mutijima.

Your browser doesn’t support HTML5

Kamala Harris ni Umuntu Ki?