Ingabo za Uganda zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero ku nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw'icyo gihugu zo mu umutwe wa ADF muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo.
Umuvugizi wa gisirikare cya Uganda, Brigadier Flavia Byekwaso, yandiste ku rubuga rwe rwa Twitter ko ingabo za Uganda zifatanije n'iza Kongo zarashe ku butaka bwa kongo zikoresheje indege za gisirikare n'ibibunda bya rutura.
Ibyo biremezwa kandi n’abari ku ruhande rwa Kongo. Depute Jean Bosco Sebishimbo akaba na minisitiri w’ubutetegetsi bw’igihugu n’umutekano mu ntara ya Kivu ya ruguru yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abasirikare ba Uganda barasa ku butaka bwa Kongo ariko bakarasa bari hakurya mu gihugu cyabo, ko batarinjira muri Kongo. Aravugana n'umunyamakuru Venuste Nshimiyimana.
Your browser doesn’t support HTML5