Icyo cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje Perezida Museveni na Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Kongo umwaka ushize, cyongeye gushimangirwa na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda mu ijambo ryo kwizihiza imyaka 58 Uganda imaze ibonye ubwigenge.
Iyo nkunga igenewe kuzakora imihanda iva ku mupaka wa Uganda ikazagera mu mijyi ya Goma na Beni yo muri Kongo. Icyo cyemezo cya Leta ya Uganda cyateje impaka mu baturage batari bake bihutiye kunenga uwo mugambi. Bagaragarije ibitekerezo byabo ku mbunga mpuzambaga baravuga ko Uganda ubwayo igifite imihanda mibi ku buryo itagombye kujya kubaka imihanda mu kindi gihugu.
Cyakora Perezida Museveni yabwiye abafite impungenge ko bakwiriye kuzishira. Yavuze ko Uganda idatanze inkunga yo kubaka iyi mihanda ku yindi mpamvu uretse kwagura ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi. Uburasirazuba bwa Kongo busanzwe bukoresha icyambu cya Mombasa muri Kenya kwinjiza ibicuruzwa binyuze muri Uganda.
Uretse guteza imbere ubucuruzi n'ubumwe bw'akarere, Uganda ivuga ko iyo mihanda izagira n'uruhare mu gukemura ibibazo by'umutekano mucye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo
Iyo mihanda igiye kuzubakwa harimo uw’ibirometero 89 uva ku mupaka wa Bunagana ukugera i Rutshuro no mu muji wa Goma; uw' ibirometero 54 uzava ku mupaka wa Mpondwe ukanyura Kasindi na Butembo ukagera mu muji wa Beni. Undi ugizwe n’ibirometero 80 uzava ku mupaka wa Goli werekera Mahagi ugasoreza i Bunia.