Kuri uyu wa Kabiri, leta ya Uganda yategetse ibigo bitanga interineti guhagarika ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga n'itumanaho ryo kohereza ubutumwa hakoreshejwe interineti kumara igihe kitazwi.
Ibyo ni ibikubiye mu mabwiriza yatanzwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe kugenzura itumanaho muri Uganda, nkuko atangazwa mu rwandiko Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza (Reuters), byabonye.
Abakoresha izo mbuga bitotombeye ko badashobora gukoresha Facebook na WhatsApp byakoreshwaga nk'imiyoboro yo kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu ateganijwe ku wa kane.
Amakuru atangazwa n'umwe mu bakora mu rwego rw'itumanaho muri Uganda aremeza ko Leta yasobanuriye neza abayobozi b'ibigo by'itumanaho ko ibyo yabikoze mu rwego rwo kwihimura kuri Facebook yafunze ku munsi w'ejo zimwe mu mbuga zayo abashyigikiye ubutegetsi bakoreshaga.
Umuvugizi w'urwo rego Ibrahim Bbossa n'umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo ntibitabye telefoni ngo basobanure neza ku byabaye. Uwungirije ministri w'itangazamakuru muri Uganda Judith Nabakooba yavuze ko ntacyo ashobora kubivugaho.
Ejo ku wa mbere Facebook yari yatangaje ko yahagaritse umuyoboro waba ukoreshwa na ministeri y'itangazamakuru muri Uganda. Yavuze ko uwo muyoboro wiyitaga amazina atari yo kandi henshi kugira ngo ukwirakwize ubutumwa bwo kwamamaza mu matora ateganijwe muri Uganda muri iki cyumweru