Uganda na Kongo Byasinyanye Amasezerano y'Ubufatanye

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo na Perezida Museveni wa Uganda

Leta ya Uganda n'iya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byasinyanye amasezerano yubufatanye mu kubaka imihanda, guteza imbere ubucuruzi ndetse n'ibijyenye no kurinda umutekano.

Uwo muhango wabereye Entebbe ku ngoro y'umukuru w'igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike havugwa inkuru y'ukwambuka kw'ingabo za Uganda zijya muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo guhashya inyeshyamba za ADF zimaze imyaka itari mike zifite indiri yazo muri icyo gihugu aho ziva zirwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa gatanu na Perezida Museveni ku ruhande rwa Uganda na Christophe Lutundula Ministri w'Ububanyi n'Amahanga ari na we wungirije Ministri w'Intebe ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Ignatius Bahizi, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika uri i Kampala muri Uganda amaze kuvugana na Venuste Nshimiyimana ibikubiye muri asya masezerano, bikurikire ku buryo burambuye muri aya majwi

Your browser doesn’t support HTML5

Uganda na Congo Bigiye Gufatanya mu by'Umutekano n'Ubucuruzi