Nyogokuru w’imyaka 90 ni we wabaye umuntu wa mbere kw’isi mu guhabwa urukingo rwasuzumwe neza rwa COVID-19, uyu munsi kuwa kabiri, ubwo Ubwongereza bwatangira umugambi wo gukingira abantu babwo ikivunge. Ni igikorwa kitoroshye mu mateka y’isi, bitewe n’uburyo bwo kubika izo nkingo.
Abakozi bo mu buvuzi batangiriye ku bantu bashobora kurwara kurusha abandi, bahabwa urukingo rwakozwe Pfizer na BioNTech. Ni ikigeragezo kw’isi mu gihe Ubwongereza buteganya kugeza mu bindi bihugu, inkingo zigomba kubikwa mu bukonje bwa -70C (-94F).
Margaret Keenan, uzuzuza imyaka 91 mu cyumweru kimwe, yabaye uwa mbere mu guterwa urushinge. Yagize ati: “Ni impano itagira uko isa y’isabukuru y’amavuko nashobora kwifuza kubona, kubera ko ibi bivuze ko noneho nshobora kuba ndi kumwe n’umuryango wanjye n’inshuti zanjye mu mwaka mushya, nyuma yo kuba njyenyine hafi umwaka”.
Urwo rukingo rutangwa gatatu, rwagaragaje ko rukora nyuma yo guhabwa abantu benshi mw’igeragezwa ryarwo. Ruratanga icyizere ko isi ishobora guhindura icyerekezo mu kurwanya icyorezo cyahitanye abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu.
Ubwongereza bwazahaye kurusha ibindi bihugu ku mugabane w’uburayi, bwapfuyemo abantu barenga 61 000. Ni cyo gihugu cya mbere mu burengerazuba bw’isi gitangiye gukingira abantu benshi. Kikaba n’icya mbere kw’isi mu gutanga urukingo rwakozwe n’amasosiyete Pfizer na BioNTeck.
Cyakora n’ubwo guhabwa urukingo rwa mbere bituma bantu biruhutsa, bazagomba gutegereza ibyumweru bitatu kugirango bahabwe urwa kabiri. Kandi nta kimenyetso cyerekana ko gukingirwa bizagabanya uburyo virusi ifata.
Minisitiri w’intebe Boris Johnson yabivuze muri aya magambo: “Hari ikintu kinini cyane, kizahinduka buhoro buhoro. Ariko mbisubiremo, ni buhoro buhoro, kuko ntiturahagera. Ntabwo twari twatsinda iyi virusi”.
Sekreteri ushinzwe ubuzima, Matt Hancock, yavuze ko yiteze ko miliyoni z’abantu bazikingiza mbere y’impera z’umwaka. Cyakora anaburira abantu ko bagomba kwubahiriza amabwiriza yo gusinga intera hagati yabo, kuzageza byibura igihe abantu bakeneye urukingo kurusha abandi bazaba bamaze gukingirwa.
Ubwongereza bwatumije ingingo zihagije za Pfizer/BioNTech zo gukingira miliyoni 20 z’abantu.