Ubwoba bw'Ikirunga ca Nyiragongo muri Kongo no mu Rwanda

Ikirunga cakirunga ca Nyiragongo

Ubwoba buracyari bwose mu baturage bo mu duce tw’imirenge ya Rubavu na Cyanzarwe mu karere ka Rubavu baturiye ikirunga cya Nyiragongo na bamwe mu Banyekongo bari bahungiye mu Rwanda kubera iruka ry’icyo kirunga, n’ubwo cyabaye kirekeye aho.

Usibye Abanyekongo batuye mu mujyi wa Goma bahungiye mu Rwanda, abaturiye iki kirunga barimo abo mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe na bo bahunze amazu, bajya ahandi nko ku misozi, nk’uko bitangazwa n’abavuganye n’Ijwi ry’Amerika muri Rutagara.

Inzobere mu by’amabuye y’agaciro n’ubuzima bwo munda y’isi-Mine na Jeoloji, Digne Rwabuhungu ufite n’impamyabushobozi y’ikirenga yo ku rwego rwa Dogitora muri Mine na Jeoloji atangaza ko ubundi abashakashatsi ku byerekeye ubuzima bwo mu nda y’isi n’abayobozi bagomba gukorana mu rwego rwo kwirinda ko iruka ry’ikirunga ryatwara ubuzima bw’abaturage.

Yongeraho ko abaturiye ibirunga byo mu Rwanda byazimye nka Muhabura na Karisimbi badakwiye kwirara, ko igihe icyo ari cyo cyose byakongera kuruka, ko bitazimye, ahubwo bisinziye.

Hari urwego rwo muri Kongo rwari rwaravuze ko iki kirunga kizaruka mu myaka 4. Ariko kirutse, nta n’umwe urashira. Kuri Dr. Rwabuhungu, iryo si ikosa ry’urwo rwego, kuko n’ubundi biba ari ukugenekereza, ahubwo inshingano y’ubuyobozi ni uguhita butangira kwitegura icyo kibazo, bukibimenyeshwa.

Iki kirunga cyaherukaga kuruka muri 2002. Ubushyuhe bw’igikoma cy’iki kirunga icyo gihe bwari dogere selisiyusi 1200. Dr.Rwabuhungu avuga ko iki gipimo gishobora no kurenga dogere selisiusi 1500. Ubu igipimo cyabwo ntikiramenyekana kuko kitarapimwa.

Umviriza ibindi muri iyo nkuru ya Jean Baptiste Ndabananiye akorera Ijwi ry'Amerika mu Rwanda.

Your browser doesn’t support HTML5

Uko Ababa Ahegereye Ikirunga ca Nyiragongo Bokwitwara