Mu nyanja y’Ubuhinde haragaragara impinduka zikomeye zitigeze ziboneka mu myaka myinshi ishize. Birimo gukurura imvura isenya kandi igateza imyuzurure mu mpande zose z’uburasirazuba bw’Afurika. Abashakashatsi bavuga ko ibihe bikomeye bishobora kuba biri imbere.
Imvura nyinshi yo mu kwezi kwa cumi yakuye abantu ibihumbi n’ibihumbi mu byabo mu gihugu cya Somaliya. Imijyi yararengewe muri Sudani y’Epfo kandi abantu babarirwa muri mirongo bahitanywe n’imyuzure hamwe n’inkangu muri Kenya, Etiyopiya na Tanzaniya.
Amazi yatwaye imyaka mu mirima hamwe n’amatungo. Yangije ibihingwa mu turere twari twarahuye n’amapfa akomeye. Abantu hafi miliyoni imwe muri Sudani y’epfo hose bahuye n’izo ngaruka. Ubwoba bukomeje kwiyongera ko hashobora kwaduka indwara z’ibyorezo kandi ko abantu bashobora kuzicwa n’inzara.
Abahanga bavuga ko ihinduka ry’ibihe biterwa n’igipimo gitandukanye cy’ubushyuhe mu Nyanja, hagati y’ibice by’uburengerazuba n’uburasirazuba, ariyo nyirabayazana y’ibirimo kuba.
Kuri ubu, inyanja ku gice cy’uburasirazuba bw’Afurika irashyushye birenze igipimo gisanzwe. Ubwo busumbane burenze kure ubusanzwa nibwo buteza impinduka mu mwuka utembera imbere kuri uwo mugabane w’isi bigakurura imvura n’imyuzure. Abo bahanga bavuga ko amazi azengurutse uburasirazuba bw’Afurika afite degre ebyiri z’ubushyuhe zirenze izo mu burasirazuba bw’injyanja y’ubuhinde hafi ya Australia.