Umujyanama muri Prezidansi y’Amerika Kellyanne Conway kuri uyu wa kabiri yatangaje yuko Ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika byaba biri hafi gupfundikira icyiciro cya mbere cy’amasezerano y’ubucuruzi.
Gusa yavuze ko hakiri ingingo 3 z’ingenzi zikiganirwaho; ko Perezida w’Amerika ashaka ko aya masezerano aba mu byiciro bitewe n’uburyo ari magari. Mu kwezi kwa cumi Perezida Trump yavuze ko yifuza kwihutira gukurikizaho icyiciro cya kabiri cy’ayo masezerano mu gihe icya mbere cyaba kirangiye.
Icyiciro cya kabiri n’ikirebana n’umutungo bwite mu by’ubwenge wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, iki gihugu cyakomeje kuvuga ko wibwa n’Ubushinwa.
Umujyanama Conway yavuze ko ukwibwa kw’umutungo mu by’ubwenge, ubusumbane mu bucuruzi bubarirwa ku madolari y’Abanyamerika angana n’igice cya tiriyali ku mwaka, ari ibintu asanga bitumvikana.
Abategetsi b’Ubushinwa bo bavuze ko badatekereza ko izo ngingo ziteganyijwe mu cyiciro cya kabiri cy’ibiganiro zishobora kuganirwaho mbere y’amatora muri Amerika ateganijwe umwaka utaha mu kwa cumi na kumwe. Barashaka kureba niba Trump ashobora kuzatsindira manda ya kabiri.