Ibihugu bitatu bihagarariye umugabane w’Afurika mu kanama k’umutekano kw’isi ka ONU, muri iki cyumweru byashyikirije ako kanama umushinga w’umwanzuro ushobora guhindura inshingano z’ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro mu bihugu biri mu muryango w’Afurika yunze ubumwe.
Uwo mushinga wateguwe na Etiyopiya, Guinee Equatorial na Cote d’Ivoire, usaba ONU gushyira amafaranga mu butumwa hakurikijwe akamaro azagira.
Muri iki gihe ONU niyo itanga amafaranga menshi ashyirwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika.
Ibyo bihugu bisanga ingengo y’imari ikoreshwa ubu, isuzuguza umuryango w’Afurika yunze ubumwe, kuko umusanzu wayo uri ku kigero kiri hasi cyane.
Cyakora uruhare rw’abasirikare b’amahoro b’Afurika yunze ubumwe rwariyongereye by’umwihariko mu burasirazuba bw’Afurika, aho AMISOM ingabo z’Afurika yunze ubumwe ziri mu butumwa muri Somaliya zihanganye n’inyeshyamba imyaka irenga icumi.
Igihe uwo mushinga w’umwanzuro wakwemezwa, byazatuma byibura bimwe mu bikorwa by’amahoro bihabwa amafaranga na Afurika yunze ubumwe. Ububasha no gucunga ibyo bikorwa bikegurirwa umuryango nyafurika ufite icyicaro Addis Abeba muri Etiyopia.
Uwo mushinga ufite inkunga y’Ubufaransa n’Ubushinwa; ibihugu bibiri bifite umwanya uhoraho mu nteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU.
Cyakora Leta zunze ubumwe z’Amerika, iribaza niba kwegurira ububasha Afurika yunze ubumwe, bidashobora kwongera amafaranga akoresha mu bikorwa by’umutekano, cyangwa se bitatuma bigorana kumenya niba uburenganzira bwa muntu budahohoterwa mu bice birimo ubushyamirane.
Izo mpungenge zigaragara mu ngamba z’Amerika ku bireba ibikorwa byo kubungabunga umutekano zagaragajwe ku buyobozi bwa Perezida George W. Bush na Barack Obama, nk’uko Grant Harris wahoze ari umuyobozi mukuru mu biro byari bishinzwe ibibazo by’Afurika muri perezidansi ku buyobozi bwa Obama yabibwiye Ijwi ry’Amerika.