Ubushinwa ku Isonga mu Gusohora Imyuka Ihumanya Ikirere

Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa yahamagariye ibihugu bituye isi gutsura ubufatanye mu kugira icyo bikora ku ntego zirebana n'imihindagurikire y'ibihe ariko ntiyagira ibishya yiyemeza kuzakora.

Hari mu ijambo yagezaga ku bagize inama mpuzamahanga ku mihindagurikire y'ibihe i Glasgow muri Ecosse.

Perezida Xi utaritabiriye iyi nama imbonankubone, yabwiye abayikoraniyemo akoresheje uburyo bw'iyakure ko intego zigerwaho iyo abazihaye bubahirije ibyo biyemeje. Yashimangiye ko ibihugu bikwiriye kujya byiha intego zishoboka kugerwaho kandi bikubahiriza ibyo bivuga ko bizakora mu gihe byihaye.

Ubushinwa ni cyo gihugu kiri ku isonga ku isi mu kugira imyuka ihumanya ikirere. Kuva mu kwezi kwa cyenda igice kingana na bibiri bya gatatu by'igihugu cyose kimaze igihe gifite ikibazo gikomeye cy'ibura ry'umuriro w'amashanyarazi.

Iki kibazo cyagize ingaruka ku nganda bituma havuka impungenege ko ibizikorerwamo byoherezwa hirya no hino ku isi bishobora kubura. Ni ubwa mbere Ubushinwa buhuye n'ikibazo nk'iki mu gihe cy'imyaka 10 ishize.