Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yatangaje ko buzakomeza gukora ibitwaro bya rutura byari bibujijwe n’amasezerano bwavuyemo mu kwezi gushize. Gusa aremeza ko Uburusiya ntaho buzakoresha ibyo bitwaro keretse gusa Leta zunze ubumwe z’Amerika ziramutse zibikoresheje.
Imaze gushinja Uburusiya kwica amasezerano arebana n’ihagarikwa ryo gucura ibitwaro bya rutura, Leta zunze ubumwe z’Amerika yikuye muri ayo masezerano taliki 2 z’ukwezi gushize.
Ugupfapfana kw’iyubahirizwa ry’aya masezerano byatangiye gutera ubwoba bw’uko hashobora kongera kuvuka ibisa n’ihiganwa hagati y’ibi bihugu mu gucura ibitwaro bya rutura.
Ku italiki ya 18 z’ukwezi gushize Washington yemeye ko yakoze igerageza kuri kimwe mu bisasu bya rutura ariko ko ibyavuye muri iryo gerageza bizifashishwa gusa na ministeri y’ingabo mu gukora intwaro ziciriritse.
Avugira i Vladivostok, Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko atewe impungenge n’ayo magambo ya Washington n’igeragezwa ry’ibyo bisasu mu Buyapani na Koreya y’Epfo kuko urasiye ibyo bisasu muri ibyo bihugu byombi ushobora guhamya intego iri mu Burusiya.