Uburusiya burashaka ko Amerika isaba imbabazi, nyuma y’uko Perezida Joe Biden yise Perezida Vladmir Putin umwicanyi, kandi bitabaye bushobora kuyihimuraho. Byavuzwe n’umudepite mukuru w’Uburusiya uyu munsi kuwa kane.
Konstantin Kosachyov, wungirije umukuru w’urwego rw’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’Uburusiya, yavuze ko amagambo ya Biden atemewe, ko nta gushidikanya ko ashobora gukongeza umubano mubi wari usanzwe hagati y’ibihugu byombi kandi ko yatumye icyizere Moscow yari ifite kiyoyoka. Uburusiya bwizeraga ko hazaba impinduka mu ngamba z’Amerika ku buyobozi bushya.
Ku rubuga rwa Facebook, Kosachyov yanavuze ko kuba Moscow, ejo kuwa gatatu yarahise itumiza ambasaderi wayo i Washington, ari yo ntambwe yonyine yumvikana yagombaga guterwa mu bihe nk’ibi.
Mu kiganiro na Televisiyo ABC, cyatambutse mbere, Biden yaragize ati: “Ndabyemera”, ubwo yari abajijwe niba atekereza ko perezida w’Uburusiya ari umwicanyi.
Yanavuze ko Putin nta bumuntu bumurimo kandi yijeje ko ashobora kuzishyura ibivugwa ko Uburusiya bwivanze mu itora rya perezida ry’Amerika ryo mu mwaka ushize wa 2020. Uburusiya burabihakana.
Cyakora, Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko irimo gutegura ibihano bishya ku Burusiya kubera uko kwivanga mu matora. Biden yabwiye ABC ati: “Uzabibona vuba bidatinze” ubwo yari abajijwe ingaruka Uburusiya bushobora guhura nazo kuri iyo myitwarire buvugwaho. Ubuyobozi bw’i Moscou ntacyo bwari bwasubiza ku mugaragaro ku magambo ya Biden.