Uburundi Bushobora Gushyira mu Bikorwa Imyanzuro y'Inama y'Akarere.

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Vincent Biruta

Minisitiri Biruta avuga ko Uburundi buramutse bubonye ko biriya byemezo bifite akamaro, nabwo bushobora kugira uruhare mu kubishyira mu bikorwa.

Igihugu cy’Uburundi nticyitabiriye inamayahuje abakuru b’ibihugu bya Angola, Uganda, Rwanda, Repubuliya ya demokarasi ya Kongo. Inama yabaye kuri uyu wa gatatu yibanze ku mitwe y’inyeshyamba ikorera mu karere k’uburasirazuba bwa Kongo, harimo na RED Tabaraurwanya Leta y’Uburundi.

Ijwi ry’Amerika yagerageje kuvugana n’abategetsi b’Uburundi ngo ibabaze impamvu batayitabiriye cyangwa niba bazemera kubahiriza imyanzuro yafatiwe muri iriya nama, ntitwabasha kubabona.

Cyakora, ministiri w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Vincent Biruta, avuga ko n'ubwo ibyemezo byafatiwe muri iriya nama bireba ibihugu byari bihagarariwe cyakora bitabuza "n'ibindi bihugu duturanye bishobora kuba bibona akamaro ka biriya byemezo" kugira uruhare rwabyo rwo kubishyira mu bikorwa. Bityo Minisitiri Biruta akavuga ko Uburundi buramutse bubonye ko biriya byemezo bifite akamaro, nabwo bushobora kugira uruhare mu kubishyira mu bikorwa.

Mu rwandiko Leta y’Uburundi yoherereje isobanura impamvu itazitabira iyo nama, yifuje ko habanza kuba inama yahuza abaminisiriri b’ububayi n’amahanga b’u Burundi na Kongo, bakungurana ibitekerezo ku kibazo cy’umutekano, ubuhahiraane ndertse n'icyorezo cya Covid-19.

Abari bateraniye muri iriya nama yibanze cyane ku mitwe y’inyeshamba ikorera mu karere k’uburasirazba bwa Kongo, basabye impuguke n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga kunoza no kwerekana ibikenewe byose mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro nyamukuru yafashwe n’iyo nama

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola, na Repubulika ya demokarrsi ya Kongo barangije inama yabo biyemeje gushyira hamwe mu kurwanya uduco tw’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu karere k’ibiyaga bigari mu buryo butemewe n’amategeko.