Ubumwe bw'Ubulayi Burasaba Ubushinwa Gukomorera Televiziyo ya BBC

Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi urasaba Ubushinwa kwisubiraho ku cyemezo bwafashe cyo hugahagarika televiziyo mpuzamahanga y'Abongereza (BBC World News Television).

Icyo cyemezo Ubushinwa bwagifashe bwihimura ku Bwongereza bwari bwambuye televiziyo y'Abashinwa (CGTN) uruhusa rwo gukora. Itangazo ryasohowe n'umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi rivuga ko ibyakozwe n'Ubushinwa ari igikorwa cyo kuniga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n'ubwo kubona amakuru.

Iryo tangazo rivuga ko icyemezo cya Hong Kong cyo guhagarika guhitisha ibiganiro bya BBC ari ikindi kimenyetso kigaragaza ko uburenganzira n'ubwisanzure bw'icyo gihugu bugenda buyoyoka. N'ubwo Ubwongereza butakiri mu muryango w'Ubumwe bw'Ubulayi, buracyari mu nama y'Ubulayi n'amasezerano yo mu 1989 arebana n'ihuzwa ry'impushya z'ibyerekeye itangazamakuru.

Abanyamakuru b'Abongereza, Abanyamerica n'abandi mahanga baba mu Bushinwa baguwe gitumo n'icyo cyemezo cyafashwe na leta y'Ubushinwa. Ni icyemezo cyatunguye benshi kuko televiziyo ya BBC yerekanwaga ahanini muri za hoteli n'amazu atuwemo ahanini n'abanyamahanga n'ayubucuruzi.

Icyo cyemezo cyaje gikurikira ukutumvikana hagati y'Ubushinwa, Leta z'unze ubumwe z'Amerika n'Ubulayi ku ngingo zitandukanye zirimo uburenganzira bwa muntu, ubucuruzi n'icyorezo cya Covid 19. Itangazamakuru mpuzamahanga ryagize uruhare rukomeye mu kunenga Ubushinwa ku birebana n'iki cyorezo.