Mu byumweru icyenda bishize abakozi bagera kuri miliyoni 38.6 muri Amerika batangarije ibiro bishinzwe umurimo ko batakaje akazi basaba ubufasha bwa Leta. Bivuze ko muri miliyoni 164 z’abakozi babarurwa muri Amerika hafi umwe muri buri bakozi bane nta kazi afite.
Abakuru ba za Leta 50 zigize Amerika batangiye kudohora kuri amwe mu mabwiriza, bemerera ubucuruzi gukingura imiryango ariko kwambara udupfukamunwa no guhana intera hagati y’umuntu n’undi biracyari ibwiriza rya ngombwa nubwo muri za Leta zimwe ubuzima busa n’ubwasubiye uko bwari bumeze mbere y’ikiza cya Covid 19.
Ariko intambara y’ubukungu iracyari yose. Abahanga mu by’ubukungu baravuga ko mu mpera z’umwaka utaha Amerika izaba igifite ababarirwa ku 9.5% badafite akazi. Abo babarirwaga kuri 14.7% mu kwezi gushize ariko bakemeza ko mu byumweru biri imbere bazagera kuri 25%. Ubukungu bw’Amerika bwamanutse ku rugero rwa 4.8% ariko uwo mubare wari uwa mbere y’uko ingaruka z’ikiza zikaza umurego.