Guverinema y’Ubudage yakiriye neza icyemezo cya Perezida Joe Biden cyo guhagarika ku mugaragaro, umugambi wo gukura abasilikare b’Amerika mu Budage.
Umuvugizi wa Chanceliere w’Ubudage Angela Merkel, yabisobanuye uyu munsi kuwa gatanu, avuga ko ingabo z’Amerika ziri mu gihugu, zihari mu nyungu z’ibihugu byombi.
Mu mwaka ushize, uwari Perezida icyo gihe, Donald Trump yatangaje ko agiye gukura abasilikare bagera mu 9,500 mu 34,500 bari mu Budage, cyakora mu by’ukuri ibyo ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa.
Biden ejo kuwa kane yavuze ko gukurayo izo ngabo byaba bibaye bihagaze kugeza minisitiri w’ingabo w’Amerika, Lloyd Austin ,yongeye gusuzuma ibijyanye n’ingabo z’Amerika ziri mu mpande zose z’isi.
Trump yatangaje ibyo kugabanya umubare w’abasilikare nyuma yo guhora arega Ubudage, kudatanga amafaranga ahagije mu bijyanye n’igisilikare cyabwo. Icyo cyemezo cyarwanijjwe na benshi, haba muri Kongre y’Amerika ndetse no muri Pentagone, babona Ubudage nk’igihugu inshuti nyayo, kandi cyacumbikira ingabo z’Amerika zitegura kuba zagira aho zijya gutabara kw’isi