Ubucamanza bwa Sudani Bwasabye Ibisobanuro ku Ibura rya Interineti

Umuturage wa Sudani afashe telefoni itagira interineti

Umucamanza wo muri Sudani yahamagariye amasosiyete y'itumanaho guhagarika icyo yise icuraburindi mu bijyanye na interineti ryakurikiye ihirikwa ry'ubutegetsi riheruka kuba muri icyo gihugu.

Uyu mucamanza kuri uyu wa kane, yategetse amasosiyeti y’itumanaho, i Khartoum gusobanura impamvu serivisi za interineti zigifunze, ibyumweru bibiri birenga igisirikare gifashe ubutegetsi, n’iminsi ibiri nyuma y’uko urukiko ruvuze ko izo serivise zisubizwa ku murongo.

Interneti yarahagaritswe kuri telefone zigendanwa muri Sudani hose kuva igisilikare gifashe ubutegetsi w’itariki ya 25 y’ukwezi kwa cumi. Ibyo byabangamiye ibikorwa by’imiryango iharanira demokarasi byo kwishyira hamwe muri gahunda z’abasivili zo kugaragaza ko badashyigikiye Kudeta harimo n’imyigaragambyo.

Kuwa kabiri, nk’igisubizo nyuma y’uko urwego rwa Sudani rushinzwe kurinda sosiyeti siviri ihabwa za serivisi, yitabaje urukiko, ubutabera bwategetse ko serivisi za interineti zihita zisubizwaho.

Umucamanza kuri uyu wa kane yasubiyemo ibyo yategetse isosiyeti Zain, MTN, Sudatel na Canar, ko zigomba kongera gutanga serivisi, mu gihe hategerejwe itanganzo ku kintu icyo aricyo cyose cyangiritse kigomba kwishyurwa uwiyandikishije muri kompanyi.

Aya masosiyeti ntiyabashije kuboneka ngo agire icyo atangaza.

Kudeta muri Sudani yahagaritse isangira ry’ubutegetsi hagati y’igisirikare n’abasivili, ibintu byari byemeranyijweho nyuma y’ihirikwa ry’uwahoze ari Perezida, Omar al-Bashir mu 2019. Ubwo buyobozi kandi bwagombaga kugeza igihugu ku matora mu mpera z’umwaka wa 2023.

Intuma ya ONU muri Sudani, yakomeje kugerageza guhuza impande zombi, mu masaha ari imbere uyu munsi kuwa kane, irahura n’akanama k’amahoro ka ONU, ibanyuriremo muri make, uko ibintu bihagaze.