Inzego zibishinzwe zivuga ko zamaze gutunganya ahazabikwa izo nkingo mu gihe zizaba zabonetse.

Mu gihe hari ibihugu bimaze gutangaza ko inkingo zageragejwe zikomeje gutanga ikizere cyo kuzakingira iyi ndwara kugera ku gipimo cya 95 ku ijana, Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko bitarenze tariki ya 7 z’uku kwezi, ruzaba rwamaze kugaragaza ubusabe bw’inkingo igihugu kizakenera, n’uburyo zizakoreshwa.

Leta y’u Rwanda itangaza ko mu gihe izi nkingo zizaba zamaze kuboneka, ifite ubushobozi bwo kuzibika neza, mu buryo zitakwangirika nkuko bitangazwa na Karangwa Charles umuyobozi w’ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa, wemeza ko kugeza ubu aho izo nkingo zizabikwa hamaze gutungwanywa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC kivuga ko urukingo ruzagera mu Rwanda rugura amafaranga agera ku 50,000 by’amafaranga y'u Rwanda.

Hari abakomeje kuvuga ko uru rukingo batizeye ubuziranenge bwarwo, gusa ariko inzego z'ubuvuzi mu Rwanda zihumuriza abaturage zikavuga ko, ntawe ukwiye kugira amakenga yarwo.

Kugeza ubu ku isi hari ibihugu bitatu bimaze kugerageza inkingo harimo urwakozwe n’igihugu cy’Ubwongereza ruri hafi no gutangira gukoreshwa, urwakozwe n’ igihugu cya Amerika ndetse n’u rwigihugu cy’Uburusiya.