Kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda hasojwe icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango waranzwe no kwibuka abanyapolitike bishwe muri 1994. Byabereye ku rwibutso rwa jenoside ruri i Rebero, mu nkengero z’umujyi wa Kigali, rushyinguwemo abanyapolitike baturukaga mu mashyaka anyuranye yakoreraga mu gihugu.
Bitandukanye n’uko byari byifashe hatangizwa icyumweru cyo kwibuka, umuhango wo gusoza icyunamo wo witabiriwe n’abantu benshi barimo abayobozi bakuru b’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abanyamadini baturuka mu matorero anyuranye, ndetse n’abo mu miryango ifite ababo bashyinguye kuri Rebero.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Iyamuremye Augustin, ni we wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango. Yasabye abanyapolitiki b’ubu gufatira umurage kuri bagenzi babo bashyinguwe kuri urwo rwibutso. Perezida wa Sena kandi yavuze ko, uretse abo banyapolitiki, hari n’abandi bantu bishwe bazira gutabara no kurengera abatutsi.
Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Bizimana Jean Damascene, yavuze ko amashyaka ya politike yari yagiye mu cyo yise Hutu Power, ari yo yatumye umugambi wo kwica abatutsi ndetse no kwica abatari muri uwo mugambi ugerwaho. We kandi avuga ko asanga hari abanyapolitike batabibonyemo isomo.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwubatse ku musozi wa Rebero, rushyinguyemo abanyapolitike 12 barimo abo mu ishyaka rya PL, PSD na MDR.
Uru rwibutso kandi rurimo abazize Jenoside barenga ibihumbi 14 biciwe mu bice bitandukanye bya Nyamirambo, Gitega, ku bitaro bikuru bya Kigali, Cyahafi n’ahandi mu mugi wa Kigali.