U Rwanda Rwahawe "Robots" Zica Udukoko Dutera Indwara

Robo zahawe u Rwanda

U Rwanda rwahawe ‘Robots’ zica udukoko dutera indwara (Virus). Abashinzwe ubuzima mu Rwanda basobanura ko izi Robots zizakoreshwa mu gusukura ibitaro byakira abarwayi ba Covid-19 mu gihe cya mbere.

Izo mashini eshatu zikoresha (robo), ziswe urumuri, zifashisha imirasire mu kwica Virusi, zatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (PNUD) hamwe na Leta y’u Buyapani. Ni izifashishwa mu bitaro bisanzwe byakira abarwayi ba Covid-19.

Nizeyimana Emmanuel, umukozi mu bitaro by’akarere ka Nyarugenge, byahawe izi robo kandi byakira abarwayi benshi ba Covid-19, yemeza ko zizagabanya umubare w’abakozi bo kwa muganga bajyaga banduzwa n’abarwayi.

Izi mashini eshatu ziswe "Urumuri" zahawe u Rwanda, zifite agaciro k’amadolari y’Amerika ibihumbi magana abiri na cumi (210,000$) ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 200.

Inkuru y'Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Assumpta Kaboyi

Your browser doesn’t support HTML5

Robots Zizakoreshwa mu Gusukura Ibitaro Byakira Abarwayi ba Covid-19