Leta y'u Rwanda iratangaza ko umutwe w'inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo utateye uturuka mu Rwanda nkuko Kongo yabitangaje ku munsi w'ejo.
Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Koloneli Ronald Rwivanga aravuga ko ayo makuru ari ibihuha kandi ababikwirakwije bagamije guhungabanya umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Kongo wari utangiye kuba mwiza.
Itangazo FARDC yasohoye ku mugoroba wo ku wa Mbere, ryemeje ko inyeshyamba za M23 ari zo zagabye ibitero mu gace ka Tchanzu na Runyonyi mu ijoro ryo ku Cyumweru ndetse hakaba hagaragaye abaturage bamwe batangiye guhunga iyo mirwano. Iri tangazo rikomeza rivuga ko imirwano ikomeje hagamijwe kurandura umutwe wa M23.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Koloneli Ronald Rwivanga, yavuze ko mu mwaka wa 2013 ubwo M23 yahungaga imirwano muri Kongo itigeze ihungira mu Rwanda ahubwo yahungiye muri Uganda bityo ikaba itatera aho ari ho hose ituruka mu Rwanda kandi itahaba.
Itangazo M23 yashyize ahagaragara yahakanye ko itigeze igaba ibitero muri Rutshuru. Muri iri tangazo M23 ivuga ko hashize umwaka urega uyu mutwe winjiye mu biganiro na leta iyobowe na Félix Tshisekedi.
M23 yavuze ko abasirikare bayo bari muri Teritwari ya Rutshuru aho bategerereje ko Leta ishyira mu bikorwa imyanzuro ku bibazo byakuruye amakimbirane yatumye yinjira mu ntambara bashotorwa na bamwe mu Ngabo za FARDC kuva mu 2020.
Kuva icyo gihe ngo bagiye bifata bakanga kongera kwinjira mu mirwano idakwiye.
Perezida wa M23 washyize umukono kuri iri tangazo yavuze ko uwo mutwe ufitiye icyizere umukuru w’igihugu cya Kongo ko azashyira mu bikorwa ibyemerejwe leta yagiranye n'uwo mutwe bigamije kugarura amahoro mu gihugu.